Ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi REB, ku wa kabiri tariki 7 Nyakanga cyatangije gahunda yo gutanga inyakiramajwi (radio) ndetse na flash disk ziriho amasomo mu rwego rwo gufasha abanyeshuri bafite ubumuga butandukanye gukurikira amasomo muri iki gihe abanyeshuri batarimo kujya ku ishuri kubera icyorezo cya coronavirus.
Iyi gahunda ikaba yaratangirijwe mu karere ka Nyagatare ahatangiwe radio 76 zikoreshwa n’imirasire y’izuba.
Ni gahunda iri gukorwa ku bufatanye n’ihuriro ry’Imiryango Nyarwanda y’abafite ubumuga (NUDOR).
Safari William ushinzwe imishinga muri NUDOR avuga ko abanyeshuri bafite ubumuga baturuka mu miryango itishoboye basigaye inyuma mu bijyanye n’amasomo, kubera imiryango yabo idafite amaradio. Akaba ari yo mpamvu barimo kuyatanga kugira ngo nabo babashe kwiga. Safari William asaba ababyeyi gufasha abana babo gukurukira amasomo kuri radio.
REB ivuga ko amaradio 300 na flash disk 300 zizatangwa mu turere twa Rulindo Ngororero, Ruhango, Nyarugenge na Nyagatare.
Post comments (0)