Inkuru Nyamukuru

Abagore bo muri PSF bashyizeho uburyo bwo guhumuriza bagenzi babo bahombejwe na COVID-19

todayJuly 9, 2020 27

Background
share close

Ishami ry’Abagore mu rugaga rw’Abikorera PSF ryashyizeho itsinda ry’impuguke (zigereranywa n’ivuriro cyangwa se ‘clinic’) rishinzwe kwigisha no guhumuriza abanyamuryango baryo bahombejwe n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Abagore bakora ishoramari mu Rwanda barimo abavuga ko bahungabanyijwe bikomeye n’igihombo cyatewe n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19, aho ubucuruzi bwabo bwahagaze burundu.

Perezida w’Ishami ry’Urugaga rw’abagore muri PSF, Jeanne Françoise Mubiligi avuga ko ‘ivuriro’ ryashyizweho rigizwe n’impuguke zitanga ubujyanama n’amasomo, rikazafasha abashoramari b’abagore kubyutsa ibyo bakoraga cyangwa kubihagarika burundu bagatangira ibindi bishya.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Yasanze Perezida Kagame mu biro, ibibazo yari afite bihita bikemuka

Umukecuru w’imyaka 74 wo mu karere ka Musanze witwa Hélène Nyirangoragoze, arishimira ko yasubijwe ubutaka yari yarambuwe ubuyobozi bw’ibanze burebera, ikibazo cye kigakemurwa na Perezida Paul Kagame ubwo yamusangaga mu biro bye. Uwo mukecuru wahungutse ava muri Tanzania ubu atuye mu murenge wa Busogo aho yubakiwe inzu bisabwe na Perezida Paul Kagame. Avuga ko ubwo yagerage mu Rwanda ngo yasanze amasambu y’umuryango we yarigabijwe n’abantu, ikibazo akigejeje mu buyobozi bw’inzego […]

todayJuly 9, 2020 40

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%