Abagore bo muri PSF bashyizeho uburyo bwo guhumuriza bagenzi babo bahombejwe na COVID-19
Ishami ry'Abagore mu rugaga rw'Abikorera PSF ryashyizeho itsinda ry'impuguke (zigereranywa n'ivuriro cyangwa se 'clinic') rishinzwe kwigisha no guhumuriza abanyamuryango baryo bahombejwe n'amabwiriza yo kwirinda Covid-19. Abagore bakora ishoramari mu Rwanda barimo abavuga ko bahungabanyijwe bikomeye n'igihombo cyatewe n'amabwiriza yo kwirinda Covid-19, aho ubucuruzi bwabo bwahagaze burundu. Perezida w'Ishami ry'Urugaga rw'abagore muri PSF, Jeanne Françoise Mubiligi avuga ko 'ivuriro' ryashyizweho rigizwe n'impuguke zitanga ubujyanama n'amasomo, rikazafasha abashoramari b'abagore kubyutsa ibyo bakoraga […]
Post comments (0)