Inkuru Nyamukuru

Polisi yafashe uwarenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 anakwirakwiza ibihuha

todayJuly 13, 2020 57

Background
share close

Polisi yatangiye kugeza mu bugenzacyaha abakwiza ibihuha bakoresheje imbuga nkoranyambaga nyamara birengagije ukuri.

Tariki 12 Nyakanga 2020 uwitwa Hamuli Ruben ufite imyaka 26 yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda akurikiranweho kurenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 arimo kutambara agapfukamunwa.

Ku butumwa Hamuli yashyize ku rukuta rwa twetter ye yavugaga ko yafashwe arengana kuko bamufashe aguze icyo kurya Polisi igahita imufata. Polisi y’u Rwanda yahise imusubiza ko bagiye kubikurikirana.

Nyuma y’ubu butumwa bwa Polisi Hamuli yongeye gutanga ubundi butumwa asaba imbabazi kubyo yakoze.

Umuvugizi wa Polisi mu Rwanda CP Kabera avuga ko abantu nk’aba babanje kuzajya bigishwa ariko ko hari abatabyumva, ari naho ahera avuga ko amategeko agiye kuzajya akurikizwa.

Hamuli yashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi kugira ngo hakorwe iperereza.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Urubanza rwa Nsabimana Calixte rwahinduye isura ahishura abaterankunga ba FLN

Urukiko Rukuru, urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruherereye i Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo kuri uyu wambere tariki 13 Nyakaga 2020 rwasubukuye urubanza ubushinjacyaha buregamo Nsabimana Callixte. Ubwo yageraga mu rubanza rwabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, abacamanza bari i Nyanza naho Nsabimana Calixte ari muri gereza ya Mageragere aho afungiye, yabwiye urukiko ko hari icyo yifuza guheraho, maze avuga ko umutwe wa FLN yari abereye umuvugizi watewe inkunga y’amadolari ya Amerika ibihumbi […]

todayJuly 13, 2020 61

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%