Inkuru Nyamukuru

Ababeshye imyaka yanditswe ku ndangamuntu barimo guhura n’ingaruka

todayJuly 28, 2020 138

Background
share close

Ikigo gishinzwe indangamuntu(NIDA) kivuga ko ubwo cyatangiraga gutanga indangamuntu zikoranywe ikoranabuhanga mu mwaka wa 2007, hari abantu babeshye imyaka bafite bakihesha mike itajyanye n’igihe bavukiye.

Kuri ubu bamwe barimo gukererwa guhabwa ikirihuko cy’izabukuru, n’ubwo bashaje bakaba batagishoboye imirimo mu bigo bakorera.

Umwe mu bakoreraga Ikigo cy’Ubwiteganyirize RSSB uri mu kirihuko cy’izabukuru, avuga ko hari benshi yabonye barimo kwicuza kuba barabeshye imyaka bakandikisha mike ku ndangamuntu.

Umugwaneza Annet ashinzwe imikoranire y’ikigo gishinzwe indangamuntu NIDA n’izindi nzego avuga ko guhinduza imyaka yanditse ku ndangamuntu bisaba umuntu kugana ibiro by’umurenge bikamubwira ibyangombwa agomba kuzuza, hanyuma akazahabwa indi ndangamuntu mu gihe kitari munsi y’ukwezi.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Huye: Barasabwa gufunguza konti ku 7,500Frws ngo bishyurwe 7,000Frws

Mu Murenge wa Mbazi mu Karere ka Huye, hari ababarizwa mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe binubira kuba umurenge ubarimo ibihumbi 7, bakaba barimo gusabwa gufunguza konti ku 7500 kugira ngo bishyurwe. Bifuza ko bakwemererwa bakishyurirwa ku makonti y’amatsinda barimo, kugira ngo aya mafaranga babashe kuyikenuza. Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko kwishyura hifashishijwe terefone kuri Mobile Money na byo bishoboka nk’uko bariya baturage bari babibwiwe, ariko ko hari […]

todayJuly 28, 2020 36

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%