MUSANZE: ABATWARA MOTO BARAKEMANGA IMICUNGIRE Y’AMAKOPERATIVE YABO
Abatwara moto bo mu Karere ka Musanze bibumbiye mu makoperative atandukanye, barakemanga imicungire y’imitungo y’ayo makoperative. Impamvu ngo ni uko hari imisanzu bamaze igihe batanga, babwirwa ko ari iyo kwifashisha mu bikorwa bibyara inyungu ariko bakaba batamenyeshwa icyo iyo misanzu ikoreshwa. Gatabazi JMV, ukuriye Intara y’Amajyaruguru avuga ko bagiye gufatanya n’ababishinzwe gukurikirana imiterere y’iki kibazo, aboneraho no kwibutsa ko imishinga y’amakoperative ikwiye gutekerezwa mu buryo buteza imbere abanyamuryango aho kubatanya. […]
Post comments (0)