Inkuru Nyamukuru

Covid-19: Abagenda mu ndege za Emirates bazajya bahabwa ubwishingizi

todayJuly 28, 2020 47

Background
share close

Abagenzi batega Emirates bagiye kujya bahabwa ubwishingizi ku buntu kuri Covid-19, haba ku buvuzi no gushyingurwa, ikaba ibaye kompanyi ya mbere mu zitwara abantu mu ndege yatangaje iyi ntambwe.

Abagenzi bazaba bashinganye ku kuvurwa, gushyirwa muri hoteli mu kato, ndetse n’ibijyanye n’urupfu mu gihe bakwandura coronavirus bari ku rugendo n’iyi kompanyi.

Mu ntangiriro z’uku kwezi, Emirates, kompanyi ijya kure kurusha izindi ku isi, yari yabwiye BBC ko ifite gahunda yo kugabanya abakozi bayo bagera ku 9,000.

Iyi kompanyi ivuga ko ubu bwishingizi bufite agaciro mu gihe cy’iminsi 31 uhereye igihe umugenzi yafatiye urugendo, bukazahita butangira gukora kugeza mu kwezi kwa cumi uyu mwaka.

Iyi kompanyi ifite ikicaro i Dubai, ivuga ko ubu bwishingizi buzavuza umuntu kugeza ku giciro cy’amadorari ya Amerika $176,500 (ni arenga miliyoni 176 mu mafaranga y’u Rwanda). Buzishyura kandi igiciro cyo gushyirwa mu kato muri hotel, bibaye ngombwa, mu gihe cy’ibyumweru bibiri ku giciro cy’amadorari $117 ku munsi.

Mu gihe kandi umugenzi yakwicwa na Covid-19 yanduriye mu rugendo rwabo, ubwishingizi buzahita butanga $1,700 yo gutegura ibyo kumushyingura.

Batangaje ibi mu gihe kompanyi nyinshi ku isi zazahajwe n’ingamba zo gukumira iki cyorezo ubu zirimo kwitegura gusubukura ingendo zo gutwara abantu.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Ababeshye imyaka yanditswe ku ndangamuntu barimo guhura n’ingaruka

Ikigo gishinzwe indangamuntu(NIDA) kivuga ko ubwo cyatangiraga gutanga indangamuntu zikoranywe ikoranabuhanga mu mwaka wa 2007, hari abantu babeshye imyaka bafite bakihesha mike itajyanye n'igihe bavukiye. Kuri ubu bamwe barimo gukererwa guhabwa ikirihuko cy’izabukuru, n’ubwo bashaje bakaba batagishoboye imirimo mu bigo bakorera. Umwe mu bakoreraga Ikigo cy’Ubwiteganyirize RSSB uri mu kirihuko cy’izabukuru, avuga ko hari benshi yabonye barimo kwicuza kuba barabeshye imyaka bakandikisha mike ku ndangamuntu. Umugwaneza Annet ashinzwe imikoranire y’ikigo […]

todayJuly 28, 2020 138

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%