Abagenzi batega Emirates bagiye kujya bahabwa ubwishingizi ku buntu kuri Covid-19, haba ku buvuzi no gushyingurwa, ikaba ibaye kompanyi ya mbere mu zitwara abantu mu ndege yatangaje iyi ntambwe.
Abagenzi bazaba bashinganye ku kuvurwa, gushyirwa muri hoteli mu kato, ndetse n’ibijyanye n’urupfu mu gihe bakwandura coronavirus bari ku rugendo n’iyi kompanyi.
Mu ntangiriro z’uku kwezi, Emirates, kompanyi ijya kure kurusha izindi ku isi, yari yabwiye BBC ko ifite gahunda yo kugabanya abakozi bayo bagera ku 9,000.
Iyi kompanyi ivuga ko ubu bwishingizi bufite agaciro mu gihe cy’iminsi 31 uhereye igihe umugenzi yafatiye urugendo, bukazahita butangira gukora kugeza mu kwezi kwa cumi uyu mwaka.
Iyi kompanyi ifite ikicaro i Dubai, ivuga ko ubu bwishingizi buzavuza umuntu kugeza ku giciro cy’amadorari ya Amerika $176,500 (ni arenga miliyoni 176 mu mafaranga y’u Rwanda). Buzishyura kandi igiciro cyo gushyirwa mu kato muri hotel, bibaye ngombwa, mu gihe cy’ibyumweru bibiri ku giciro cy’amadorari $117 ku munsi.
Mu gihe kandi umugenzi yakwicwa na Covid-19 yanduriye mu rugendo rwabo, ubwishingizi buzahita butanga $1,700 yo gutegura ibyo kumushyingura.
Batangaje ibi mu gihe kompanyi nyinshi ku isi zazahajwe n’ingamba zo gukumira iki cyorezo ubu zirimo kwitegura gusubukura ingendo zo gutwara abantu.
Post comments (0)