Inkuru Nyamukuru

MINAGRI yakuyeho akato ku ngendo z’amatungo mu turere twa Gatsibo, Kayonza na Kirehe

todayJuly 29, 2020 48

Background
share close

Ministeri y’ubuhinzi n’ubworozi, MINAGRi, yakuyeho akato kari karashyiriweho ingendo z’amatungo mu mirenge icyenda igize intara y’Uburasirazuba, kubera indwara y’Uburenge.

Ingendo z’amatungo zari zahagaritswe tariki 24 Kamena mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’indwara y’uburenge yari yagaragaye mu mirenge yo mu turere twa Kayonza, Kirehe, na Gatsibo.

Itangazo Minagri yashyize ahagaragara kuri uyu wa gatatu, riravuga ko ubugenzuzi bwakozwe bwerekanye ko nyuma y’iminsi 21, nta bimenyetso by’iyo ndwara byagaragaye mu matungo yo mu duce twari turwaje, no mu duce two kwirinda.

Ku wa 22 Kamena 2020 nibwo mu rwuri rw’umworozi wororera mu Mudugudu wa Nyamiyaga, Akagari ka Kahi mu Murenge wa Gahini mu nka 104 hagarayemo inka 23 zifite ibimenyetso by’indwara y’uburenge.

Kugeza kuwa 24 Kamena inka 53 ni zo zari zimaze kubarurwa zifite ibimenyetso by’indwara y’uburenge mu Murenge wa Gahini, n’izindi 2 mu murenge wa Ndego.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Nyagatare: Abagabo barasabwa kujya nabo berekana ihohoterwa bakorerwa mu miryango

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare burasaba abaturage kuvuga ihohoterwa rikorerwa mu miryango kugira ngo abafitanye amakimbirane bagirwe inama hakiri kare. Ubuyobozi buravuga ibi mu gihe mu ijoro rya tariki 27 Nyakanga 2020 uwitwa Gasana James wo mu mudugudu wa Nyagatare ya 3, yakubise umugore we amuziza ko ahannye umwana babyaranye wakoze ikosa. Gusa ngo amakimbirane muri uyu muryango amaze igihe. Umva inkuru irambuye hano:

todayJuly 29, 2020 35

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%