Inkuru Nyamukuru

Zimbabwe: Abazungu bagiye kwishyurwa miliyari 3.5 z’amadolari

todayJuly 30, 2020 23

Background
share close

Leta ya Zimbabwe yemeye kuriha miliyari 3,5 z’amadolari y’Amerika y’indishyi ku bahinzi b’abazungu bari bafite ubutaka bakaza kubwamburwa na leta yari ikuriwe na Robert Mugabe.

Izatanga impapuro mpeshwa-mwenda (bonds) z’igihe kirekire ndetse yitabaze abaterankunga kuko ubu yo nta mafaranga ifite yo guhita iriha abo bahinzi.

Amashyirahamwe y’abo bahinzi b’abazungu yemeye ubwo buryo leta igiye kubarihamo indishyi ijyanye n’ibikorwa-remezo bari bafite mu masambu, atari indishyi ku butaka ubwabwo.

Leta y’uwahoze ari Perezida Robert Mugabe yirukanye abahinzi b’abazungu bagera ku 4,500 ibakura mu masambu yabo.
Ubwo butaka leta ya Bwana Mugabe yahise ibusaranganya imiryango y’abaturage b’abirabura irenga 300,000.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Ruhango: Kutambara agapfukamunwa no kukambara nabi bihanishwa amande ya 1,000Frws

Mu Karere ka Ruhango, kutambara agapfukamunwa cyangwa kukambara nabi bitangirwa amande y’amafaranga 1000. Byatangajwe n’ubuyobozi bw’Aka Karere mu itangazo buherutse gushyira ahagaragara. Ubuyobozi bwa kano karere buvuga ko abamaze guhanwa kubera kurenga ku mabwiriza yo kwirinda coronavirus ari 632, kandi bamaze gucibwa amande asaga miriyoni 9. Umva inkuru irambuye hano:

todayJuly 29, 2020 54

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%