Inkuru Nyamukuru

Police yashyizeho uburyo bwo gufasha abatega indege mu masaha ya nyuma ya saa tatu

todayAugust 3, 2020 22

Background
share close

Police y’u Rwanda yashyizeho uburyo bw’ikoranabuhanga bufasha abagenzi bajya n’abava mu mahanga mu ndege mu masaha akuze, kugira ngo batagira ingorane igihe barengeje igihe cyo kuba batari hanze (couvre-few).

Umugenzi ugiye gutega indege cyangwa uvuye mu mahanga akeneye gutega imodoka imuvana ku kibuga cy’indege, ajya ku rubuga rwa murandasi: www.mc.gov.rw cyangwa agakoresha telefone igendanwa akandika *127# agakurikiza amabwiriza kugira ngo ahabwe uruhushya (clearance pass) rumwemerera kugenda mu masaha ari hejuru ya saa tatu z’ijoro.

Umuvugizi wa Police y’u Rwanda CP John Bosco Kabera yatangaje ko ubu buryo bw’ikoranabuhanga bwatangiye gukoreshwa guhera kuri uyu wa mbere tariki 3 Kanama, 2020.

Ibi kandi birareba abatwara taxi na moto bajyana abagenzi ku kibuga cy’indege.

Umuvugizi wa Police y’u Rwanda yanibukije ko abasaba impushya bazajya basabwa no kwerekana amatike y’ingendo.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Musenyeri Ngendahayo akangurira abaturage kwirinda Covid-19 bashingiye kuri Bibiliya

Umushumba w’itorero ry’Abangilikani mu Rwanda (EAR) diyoseze ya Byumba, Musenyeri Ngendahayo Emmanuel, akangurira abakirisitu n’Abanyarwanda muri rusange kwirinda Covid-19 bubahiriza amabwiriza yashyizweho, ariko banashingiye no ku byanditse muri Bibiliya. Yabigarutseho ku wa 1 Kanama 2020, ubwo iyo diyoseze yari mu gikorwa cy’ubukangurambaga bwo kwirinda icyo cyorezo, aho hari n’abakoze urugendo rwo kucyamagana. Muri icyo gikorwa, EAR diyoseze ya Byumba yahaye abaturage ibikoresho byo kwirinda birimo udupfukamunwa dusaga 500, imiti yo […]

todayAugust 3, 2020 38

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%