Uyu munsi mu Rwanda hatangijwe uburyo bwo kwandika mu irangamimerere abavutse no kwandukuza abapfuye bikorewe kwa muganga.
Uyu muhango wabereye ku bitaro bya Masaka, ukaba watangijwe na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof. Shyaka Anastase ari kumwe na Minsitiri w’ubuzima Dr. Deniel Ngamije.
Ubu buryo bushya bwo kwandika mu irangamimerere buje nyuma y’uko muri uyu mwaka wa 2020, havugurwe Itegeko No 32/2016 rigenga abantu n’umuryango. Iryo tegeko rivuguruye ryatanze uburenganziza bwo kwandika abavuka no kwandukura abapfiriye mu bigo nderabuzima bya leta n’ibyigenga; naho ibyabereye mu muryango bigakorerwa ku rwego rw’akagari.
Iri tegeko ryashyizeho abanditsi bashya b’irangamimerere ari bo: umuyobozi w’ikigo nderabuzima/ivuriro n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari, bakazajya bandika abavutse no kwandukura abapfuye.
Iki gikorwa cyahuriranye no kwizihiza umunsi ngarukamwaka nyafurika w’irangamimerere wizihizwa buri tariki ya 10 Kanama.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni: “Ikoranabuhanga mu Irangamimerere: Inkingi ya Serivise Yihuse Kandi Inoze.”
Minisiteri y’Ubuzima muri Kenya yatangaje ko abantu 1.062 bakize Coronavirus mu munsi umwe, mu gihe babiri ari bo bahitanywe n’iki cyorezo mu masaha 24 ashize. Uyu mubare w’abakize bagasezererwa mu bitaro, ni wo munini ubayeho mu munsi umwe muri Kenya. Mu mibare yatangajwe kuri iki Cyumweru, abantu 599 bashya basanzwemo iki cyorezo, bituma abamaze kwandura muri rusange baba 26,436. Ubwandu bushya bwemejwe uyu munsi bwabonetse mu bipimo 4420 byafashwe. Mu […]
Post comments (0)