Nyuma y’uko isoko rya Nyarugenge n’iryo kwa Mutangana, ndetse n’izindi nyubako ziri mu nkengero zaho bifunzwe guhera kuri uyu wa mbere, ubuyobozi bw’akarere ka Nyarugenge bwasabye abari basanzwe bahakorera ibikorwa by’ubucuruzi n’ubwikorezi ko bagomba kuguma mu rugo, ndetse bagatangira kwipimisha coronavirus.
Itangazo ubuyobozi bw’akarere ka Nyarugenge bwashyize ahagaragara rirasaba abacuruzi n’ abakora ibikorwa by’ ubwikorezi (abakarani) muri ibyo bice kuguma mu rugo uhereye igihe Itangazo ry’Umujyi wa Kigali ryasohokeye mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ry’iki cyorezo cya COVID 19.
Iryo tangazo ribwira abacuruzi bafite ibicuruzwa bishobora kwangirika ko bahawe amasaha 24 uhereye igihe Itangazo ry’Umujyi ryasohokeye kugira ngo babe bamaze kubikura muri izo nyubako z’Ubucuruzi.
Abacuruzi n’ abakora akazi k’ubwikorezi (abakarani) barasabwa kandi bose kujya kwipimisha kuri Site zashyizweho kwa Mutangana no ku isoko rya Nyarugenge kandi buri wese akaba agomba kuzapimwa inshuro 2 (Tariki ya 17 Kanama na Tariki ya 23 Kanama.) kuko utazabikora ntazemererwa kongera kuhakorera.
Abakoraga ibikorwa byo kuranguza imyaka kwa Mutangana ijya mu yandi masoko nabo baramenyeshejwe ko bashyiriweho ahandi hantu ho gukorera by’agateganyo mu buryo bukurikira:
– Ibikorwa byo kuranguza imboga n’ imbuto biva mu Majyaruguru bizajya bikorerwa ku rwunge rw’amashuri rwa Kanyinya mu Murenge wa Kanyinya
– Ibikorwa byo kuranguza imboga n’ imbuto biva mu bindi bice by’Igihugu bizajya bikorerwa ku Giti kinyoni no ku yandi masoko ari mu bindi bice by’Umujyi wa Kigali
– Ibikorwa byo kuranguza ibirayi bizajya bikorerwa ku madepo yo mu Nzove.
Post comments (0)