Inkuru Nyamukuru

Kigali: Kubera kwimura ibicuruzwa bava mu masoko yafunzwe, ibiciro by’ibiribwa byagabanutse

todayAugust 17, 2020 31

Background
share close

Abacuruzi barimo gusohoka mu masoko yo Mujyi wa Kigali kubera icyorezo Covid-19, baravuga ko ibicuruzwa byabo aho kugira ngo byangirike barimo kubigurisha ayo babonye yose.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwafashe icyemezo cyo gufunga by’agateganyo isoko ry’i Nyarugenge ryitwa ‘City Market’ hamwe n’i Nyabugogo ahazwi nko kwa Mutangana.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko abarenga 160 bamaze kwandurira icyorezo Covid-19 muri ayo masoko mu gihe cy’iminsi itatu kuva tariki 14-16 Kanama 2020.

Itangazo ry’Umujyi wa Kigali rivuga ko abacururizaga muri ayo masoko berekwa ahandi bimurira ubucuruzi bwabo, mu gihe ayo masoko azaba afunze.

Mu bacuruzi bazindutse basohora ibicuruzwa byabo, bamwe bavuga ko nta hantu bafite babyerekeza, kubera iyo mpamvu bakaba bagabanyije ibiciro kugira ngo bitangirika.

Abacururizaga amafi kwa Mutangana bavuga ko bari basanzwe bagurisha ikilo kimwe cyayo ku mafaranga ibihumbi bine (4000frw), ariko ubu bakaba barimo kuyagurisha amafaranga 2,000frw/kg. Inkoko yagurwaga amafaranga ibihumbi 10,000frw, ubu uwabona aho umucuruzi wazo aherereye ngo yayimuhera ibihumbi bitanu cyangwa bine. Iseri ry’imineke ryagurwaga amafaranga 1,000frw ubu riragurwa 500frw cyangwa munsi yaho. Ibijumba byagurwaga amafaranga 250frw/kg ubu nyirabyo aravuga ko uwamuha 150frw/kg yayafata.

Muri rusange abacuruzi hafi ya bose wumva bavuga ko bagabanyije ibiciro kugera kuri 50%, mu gihe barwana no kugira ngo bashake ahandi bajya.

Ku rundi ruhande ariko, abacururiza mu yandi masoko atafunzwe hafi yaho baravuga ko babuze abakiriya, bitewe n’uko bagenzi babo barimo kugurisha kuri make.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Abakize Covid-19 bagiye kujya bayitangaho ubuhamya

Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije atangaza ko bagiye kujya baha urubuga abakize Covid-19 kugira ngo batange ubuhamya ku bubi bwayo bityo bafashe abantu kuyirinda. Yabitangaje ku cyumweru tariki 16 Kanama 2020, bigahura n’uko inzego nyinshi z’ubuyobozi zimaze iminsi zivuga ko abantu badohotse ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 ari byo bishobora kuba ari intandaro y’imibare y’abandura icyo cyorezo irimo kuzamuka. Ibyo biravugwa mu gihe mu minsi ibiri ishize ikurikirana, mu Mujyi […]

todayAugust 17, 2020 21

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%