Umugabo wo muri Nigeria yatabawe akurwa mu igaraje (garage) ryo mu rugo rw’ababyeyi be mu mujyi wa Kano mu majyaruguru y’igihugu, aho yari amaze imyaka itatu afungiye, nkuko polisi ibivuga.
Ahmed Aminu w’imyaka 30 y’amavuko, yavumbuwe mu isakwa ryakozwe na polisi ku nzu ituwemo n’umuryango we.
Abaturanyi bari batabaje umuryango utegamiye kuri leta bawubwira akaga yari arimo, nuko polisi ihita yitabazwa.
Se wa Bwana Aminu na mukase batawe muri yombi, mu gihe polisi ikomeje ayandi maperereza.
Muri videwo iteye ubwoba yatangajwe ku mbuga nkoranyambaga, Aminu, ugaragara nk’usigaye ku magufa gusa, aboneka afite intege nke cyane kuburyo adashobora kwigenza, afashwa kwinjira mu modoka akajyanwa ku bitaro.
Ku mavi ye hagaragaraho gukobagurika, kandi n’amagufa ye aragaragara inyuma kuko yananutse bikabije.
Haruna Ayagi, ukuriye Human Rights Network, umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu utegamiye kuri leta, yabwiye BBC Ko Aminu abayeho mu buryo bubi cyane, anyara akanituma ahantu hamwe nta guhabwa ibiryo, agaragara nk’ugiye gupfa mu kanya ako ari ko kose.
Polisi yavuze ko uwo mugabo yari yahafungiwe ari nk’igihano yahawe n’ababyeyi be bamucyekaho gukoresha ibiyobyabwenge.
Ku wa gatatu w’icyumweru gishize, nabwo polisi ikorera muri leta ya Kebbi mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Nigeria, yatabaye umuhungu w’imyaka 10 y’amavuko imukura mu nzu y’amatungo aho yari amaze imyaka ibiri afungiwe n’ababyeyi be.
Umunyamakuru wa BBC Nduka Orjinmo uri i Abuja, umurwa mukuru wa politike wa Nigeria, avuga ko mu majyaruguru y’iki gihugu hari ikibazo cyo kugirwa imbata n’ibiyobyabwenge.
Yongeraho ko mu gihe aho hari ibigo bicye bya leta byita ku bagizwe imbata n’ibiyobyabwenge, ababyeyi bamwe bahitamo kwikemurira ikibazo cy’abana babo babangamye.
Post comments (0)