Inkuru Nyamukuru

Namibia: Hari abarikuvurisha covid19 amase y’inzovu

todayAugust 19, 2020 36

Background
share close

Abanyanamibiya baburiwe ingaruka zo gukoresha amase y’inzovu nk’uburyo bwo kwivura covid19.

Ni mu gihe kuri uyu wa gatatu taliki 19 Kanama 2020, Ministiri w’ubuzima wa Namibia Kalumbi Shangula yatangaje ko amase y’inzovu atari umuti uvura covid19.

Abavuzi gakondo bo muri iki gihugu bavuga ko ubusanzwe amase y’inzovu atunganywa, agashyirwa mu bushyuhe bwinshi, ubundi agashyirwa mu kintu kiza abantu bakayahumeka akabakiza ibicurane, umutwe ndetse n’imyunda.

Naho abavuzi ba kizungu bo bavuga ko ubwo buryo siyansi ya kivuzi itabushishikariza abantu kuko ubuziranenge bwayo butazwi.

Ministri Shangula akaba yaratangarije ibiro ntaramakuru by’abafaransa AFP ko batewe impungege n’abavuzi gakondo bari kuvurisha abaturage uwo muti ukozwe mu mase y’inzovu baguga ko ukiza coronavirusi.

Ikindi ni uko hari abashobora gutuma abaturage bimaraho amafaranga bagura uwo muti kandi mu by’ukuri ntawuzi ubushobozi bwawo mu gukiza coronavirusi.

Iki gihugu giherere muri afrika y’amajyepfo kimaze kugaragaramo abantu ibihumbi 4,464 bamaze kwandura naho 37 nibo bamaze guhitanwa n’iki cyorezo.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Ubwongereza: Umugabo yabeshye ko arwaye kanseri kugira ngo adatandukana n’umukunzi we

Mu bwongereza, umugabo yabeshye ko arwaye cancer, atangira no gufata imiti itari ngombwa mu rwego rwo kubuza umukunzi we gutandukana nawe. Uyu mugabo witwa Kevin Bevis, ukomoka mu gace ka Kent, mu gihugu cy'Ubwongereza, akaba yarafataga ibinini 20 buri munsi, rimwe na rimwe agasaba umukunzi we ko bajyana kwa muganga, ndetse muri uko kubeshya, inshuti z'umukobwa zamugiriye impuhwe zitangira gukusanya amafaranga yo kumufasha. Mu buhamya bwe, madame Karen Gregory w'imyaka […]

todayAugust 19, 2020 26

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%