Inkuru Nyamukuru

Padiri n’umukobwa wamushinje kumusambanya bakiriye bate ibisubizo bya DNA?

todayAugust 19, 2020 31

Background
share close

Mu gihe ibisubizo bya DNA byamaze kugaragaza ko Padiri Dukuzumuremyi Jean Leonard atari we se w’umwana nk’uko yabishinjwaga, uwamushinjije kuba yaramuteye inda aravuga ko yatunguwe no kumva ko DNA yagaragaje ko umwana atari uwa Padiri kandi we azi neza ko ari uwe.

Padiri Dukuzumuremyi wahoze akorera muri Paruwasi Gatolika ya Mbogo mu karere ka Gakenke, yatawe muri yombi n’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) Sitasiyo ya Gakenke, ku itariki 11 Gicurasi 2020, akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 17 akanamutera inda.

Nyuma yuko atawe muri yombi, Urukiko rw’ibanze rwa Gakenke rwaburanishije Padiri mu rubanza ku ifunga n’ifungurwa, ahanishwa gufungwa iminsi 30 y’agateganyo. Icyi cyemezo cyaje guteshwa agaciro mu bujurire n’Urukiko rwisumbuye rwa Musanze, ahubwo ategekwa kujya yitaba urukiko mu minsi yagenwe.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Namibia: Hari abarikuvurisha covid19 amase y’inzovu

Abanyanamibiya baburiwe ingaruka zo gukoresha amase y’inzovu nk’uburyo bwo kwivura covid19. Ni mu gihe kuri uyu wa gatatu taliki 19 Kanama 2020, Ministiri w’ubuzima wa Namibia Kalumbi Shangula yatangaje ko amase y’inzovu atari umuti uvura covid19. Abavuzi gakondo bo muri iki gihugu bavuga ko ubusanzwe amase y’inzovu atunganywa, agashyirwa mu bushyuhe bwinshi, ubundi agashyirwa mu kintu kiza abantu bakayahumeka akabakiza ibicurane, umutwe ndetse n’imyunda. Naho abavuzi ba kizungu bo bavuga […]

todayAugust 19, 2020 36

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%