Inkuru Nyamukuru

Ubwongereza: Umugabo yabeshye ko arwaye kanseri kugira ngo adatandukana n’umukunzi we

todayAugust 19, 2020 26

Background
share close

Mu bwongereza, umugabo yabeshye ko arwaye cancer, atangira no gufata imiti itari ngombwa mu rwego rwo kubuza umukunzi we gutandukana nawe.

Uyu mugabo witwa Kevin Bevis, ukomoka mu gace ka Kent, mu gihugu cy’Ubwongereza, akaba yarafataga ibinini 20 buri munsi, rimwe na rimwe agasaba umukunzi we ko bajyana kwa muganga, ndetse muri uko kubeshya, inshuti z’umukobwa zamugiriye impuhwe zitangira gukusanya amafaranga yo kumufasha.

Mu buhamya bwe, madame Karen Gregory w’imyaka 50 avuga ko ubwo yari amaranye imyaka ibiri na Kevin w’imyaka 38, yamusabye ko batandukana. Icyo gihe ngo Kevin yifuzaga ko bajya baryamana n’abandi bantu, n’ubwo Karen we atabyifuzaga. Muri icyo gihe nibwo Kevin yaje kuvuga ko arwaye indwara ya cancer, bituma Karen ahagarika icyemezo yari yafashe cyo gutandukana, kuko yifuzaga kumwitaho mu burwayi bwe.

Wakwibaza uburyo umukunzi we witwa Karen Gregory, atigeze abasha gusobanukirwa ibya kino kinyoma mu gihe cy’umwaka wose.

Karen Gregory avuga ko iyo bajyaga kwa muganga, umugabo yasabaga umukunzi we kumutegerereza hanze, akamubwira ko atifuza ko amubona ari mu bitaro.

Madame Gregory agira ati: “Namujyanaga kwa muganga nkasigara mu modoka mutegereje. Yasohokaga afite ibipfuko ku mubiri we, akamwbira uburyo abaforomo bamwitayeho. Yabaga afite ibikarito by’imiti yanywaga umunsi wose.”

Karen yamufashaga kugenda yitwaje inkoni,kuko yavugaga ko adashobora kwigendesha.

Umushinjacyaha wo mu rukiko rw’aho i Kent, avuga ko muri uko kwitanga yita ku munzi we, Karen Gregory yemera no kuryamana n’abandi bagabo, kuko Kevin yavugaga ko bimushimisha.

Umunsi umwe Karen arimo gukora amasuku mu nzu nibwo yaguye kuri ya miti maze asanga atari imiti ivura cancer, ahubwo ari ibinini bya vitamines ndetse n’izindi nyongera (supplements) zikenewe n’umubiri.

Mu mpera z’umwaka ushize wa 2019, nibwo Kevin yataye Karen mu munigo, avuga ko nta mpamvu yo kubaho afite. Karen yahise atanga ikirego mu rukiko bityo Kevin atabwa muri yombi.

Imbere y’urukiko, Kevin yiyemerera ko atigeze arwara cancer.

Inkuru dukesha urubuga metro.co uk rwo mu Bwongereza ivuga ko Kevin yakatiwe n’urukiko igifungo cy’amezi 18, nyuma yo guhamwa n’ibyaha bibiri, birimo icyo gukubita no gukomeretsa n’icyo guhoza umukunzi we ku nkeke.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Ubufaransa: Kwambara agapfukamunwa byagizwe itegeko

Kuri uyu wa kabiri, Ministre w’umurimo mu Bufaransa, yatangarije AFP ko kwambara agapfukamunwa byagizwe itegeko no hanze y’inyubako zikorerwamo, nkumwe mu myanzuro yagatiwe mu nama n’abafatanyabikorwa b’iyi Ministere. Yavuze ko aho ari nk’aho abantu bakorera, haba hafunze cyangwa hadafunze, muri za koridoro, mu rwambariro, n’ahandi. Ibi yabivuze ashingiye ku buryo icyorezo Covid-19 gikwirakwira. Yavuze kandi ko agapfukamunwa kagomba gufatwa nk’igikoresho buri mukozi wese agomba kwimenyera kimurinda ndetse ko ikiguzi cyako […]

todayAugust 18, 2020 43

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%