KT Radio Real Talk, Great Music
Mu gihe abantu bashishikarizwa kwifashisha ikoranabunga mu guhererekanya amafaranga mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa rya Coronavirus, hari abacururiza mu isoko rya Huye bavuga ko hashize igihe basabye gushyirwa muri Momo Pay ariko bakaba batarabyemererwa.
Uburyo bwo kwishyura hifashishijwe Momo Pay bwashyizweho na sosiyete y’itumanaho ya MTN, bufasha abacuruzi kwakira amafaranga y’abakiriya nta yo kubikuza barengejeho, na bo bakabasha kuyabikuza babifashijwemo na MTN nta kiguzi, cyangwa bakayashyira kuri konti za banki zabo na bwo nta kiguzi.
Abafite Momo Pay na bo bavuga ko bagifite imbogamizi y’uko badashobora gufata amafaranga bakiriye ngo na bo bayifashishe mu kurangura n’abayirimo, kuko bitemera.
Hari n’abavuga ko abo barangura batagira terefone, ku buryo biba ngombwa ko bo babishyura amafaranga mu ntoki. Byahurirana n’uko kugira ngo amafaranga umuntu yakiriye kuri Momo Pay ashobora kuyabikuza ku biro bya MTN gusa cyangwa kuyashyira kuri konti ye ya banki hanyuma akajya kuyabikuzayo, bigatuma hari igihe bibaviramo kubura ibyo bari bagiye kurangura.
Camille Birasa, umukozi wa MTN ushinzwe Amajyepfo, avuga ko abenshi mu bacuruzi b’i Huye batarashyirwa muri Momo Pay nyamara barabisabye ari abacuruza imboga n’imbuto, bakorera ku mapatante atari ayabo.
Kugeza ubu mu Rwanda hose, abacuruzi bifashisha Momo Pay ni ibihumbi 40, kandi amafaranga bagenda banyuzaho ngo agenda yiyongera uko iminsi yicuma, nk’uko bivugwa na Birasa.
Marie Claire Joyeuse
Written by: KT Radio Team
Copyright © 2025 KT Radio. All Rights Reserved.
Post comments (0)