Inkuru Nyamukuru

Nigeria: Abaturage amagana bafashwe bugwate n’umutwe witwaje intwaro

todayAugust 20, 2020 33

Background
share close

Abarwanyi bikekwa ko ari abo mu mutwe wa Islamic State bakorera muri Afurika y’Iburengerazuba (Iswap), bigaruriye umujyi wa Kukawa uherereye mu mu Majyaruguru y’Iburasirazuba bwa Nigeria, ufata bugwate abasivile benshi, nkuko byatangajwe na Radio mpuzamahanga y’abafaransa RFI.

Amakuru yatanzwe n’inzego z’umutekano za Nigeria avuga ko indege za gisirikare zoherejwe muri Maiduguri, umurwa mukuru wa leta ya Borno, kugira ngo zifashe mu guhangana n’icyo kibazo.

Iki gitero kibayeho nyuma y’imyaka igera kuri 11 umutwe wa Boko Haram ugaba ibitero bitandukanye, leta ya Nigeria ikaba itarabasha kuwuhashya.

Ikindi gitero giheruka kwigambwa na Iswap cyabaye ku wa Kabiri i Magumeri, ariko gisubizwa inyuma n’ingabo za Nigeria.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Nta biryo n’ibinyobwa byihariye ku mubyeyi bizana amashereka-Impuguke

Impuguke mu by’imirire n’imikurire y’abana zihamya ko nta biryo runaka cyangwa ibyo kunywa byihariye bituma umubyeyi abona amashereka, igikuru ngo ni uko abona indyo yuzuye kandi ihagije. Ibyo ni ibyagarutsweho na Mucumbitsi Alexis, umuyobozi w’ishami ry’imirire, isuku n’isukura muri Gahunda y’igihugu y’imikurire y’abana bato, ubwo yari mu kiganiro Ubyumva Ute cya KT Radio ku wa Kabiri tariki 18 Kanama 2020, cyibanze ku konsa neza. Uwo muyobozi yemeza ko indyo yuzuye […]

todayAugust 20, 2020 63

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%