Inkuru Nyamukuru

Shyogwe: Abajura bapfumuye ibiro by’umurenge biba mudasobwa enye

todayAugust 20, 2020 39

Background
share close

Mu rukerera rwo kuri uyu wa kane tariki 20 Kanama 2020 ahagana saa cyenda z’ijoro, abajura bapfumuye ibiro by’Umurenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga biba mudasobwa enye hamwe n’ikarito yari irimo imiti yo kuvura inka zo muri gahunda ya ‘Girinka’.

Abo bajura bapfumuye munsi y’idirishya rireba inyuma ry’icyumba gikorerwamo n’abakozi benshi ari ho izo mudasobwa zari ziri, umwe yinjiyemo agahereza ibyibwe abandi bari hanze bagahita babijyana, icyakora ntibyabahiriye kuko umwe muri bo yafashwe n’abarinda ibyo biro.

Ibyo biro byari bicungiwe umutekano n’abarinzi batatu harimo n’umwe urinda SACCO y’uwo murenge, bakavuga ko bibwe mu gihe hagwaga akavura gake, hategerejwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ngo hakorwe iperereza.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

USA: Barack Obama yanenze Perezida Donald Trump kuba yitwara nk’uri mu kiganiro cyo kuri televiziyo

Barack Obama yanenze Donald Trump wamusimbuye ku butegetsi, mu ijambo risesereza yavugiye mu nama nkuru y'ishyaka ry'abademokarate isoza imirimo yayo kuri uyu munsi, avuga ko afata kuba perezida w'Amerika nk’ikindi kiganiro cyo kwigaragaza kuri televiziyo. Ibi yabishingiye ku kuba Trump yarakoraga ibiganiro byo kuri televiziyo byo gusurutsa abantu bizwi nka 'reality TV shows'. Obama wabaye Perezida w'Amerika kuri manda ebyiri kuva mu 2009 kugeza mu 2017, yavuze ko uyu wamusimbuye […]

todayAugust 20, 2020 24

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%