Inkuru Nyamukuru

Kigali: WASAC igiye gusubukura gahunda y’ikoreshwa rya mubazi y’amazi

todayAugust 21, 2020 58

Background
share close

Ikigo cy’igihugu gishinzwe amazi, isuku n’isukura WASAC kiratangaza ko muri uku kwezi kwa Kanama basubukura igikorwa cyo kugeza ku banyarwanda gahunda yo gukoresha mubazi y’amazi (Water Mass Meter).

Ni gahunda izakemura ibibazo by’imyenda abantu bahuraga nayo batabizi kubera kutamenya ikigero cy’amazi bakoresha no kuba abakozi ba WASAC batabashaga kugera muri zimwe mu ngo kubera zifunze.

Umuyobozi muri WASC ushinzwe isaranganya ry’amazi Innocent Gashugi avuga ko ubucye bw’amazi mu mujyi wa Kigali buterwa ahanini n’imiyoboro ishaje, n’izuba ryinshi biri mu bituma gusaranganya amazi abaturage bikomez akuba ikibazo.

Ni mu gihe kandi iki kigo kivuga ko 38,9% by’amazi agomba guhabwa abaturage apfira ubusa mu nzira kubera ikibazo cy’imiyoboro y’amazi yangizwa n’ibikorwa bitandukanye birimo kubaka imihanda n’ibikorwa remezo ndetse no kuba hari ishaje yubatswe kera.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Shyogwe: Abajura bapfumuye ibiro by’umurenge biba mudasobwa enye

Mu rukerera rwo kuri uyu wa kane tariki 20 Kanama 2020 ahagana saa cyenda z’ijoro, abajura bapfumuye ibiro by’Umurenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga biba mudasobwa enye hamwe n’ikarito yari irimo imiti yo kuvura inka zo muri gahunda ya ‘Girinka’. Abo bajura bapfumuye munsi y’idirishya rireba inyuma ry’icyumba gikorerwamo n’abakozi benshi ari ho izo mudasobwa zari ziri, umwe yinjiyemo agahereza ibyibwe abandi bari hanze bagahita babijyana, icyakora ntibyabahiriye kuko […]

todayAugust 20, 2020 39

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%