Ku gicamunsi cyo kuwa Gatanu tariki ya 21 Kanama Polisi ikorera mu karere ka Nyanza yafashe uwitwa Nduwayezu Emmanuel w’imyaka 25 yizengurukije ku gihimba ibizingo by’amasashe birimo udupfunyika 700 tw’urumogi agiye kurucuruza.
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Nyanza, Superintendent of Police (SP) Evode Nkurunziza yavuze ko Nduwayezu yagiye kuva i Rubavu aho yakuraga urumogi Polisi yo mu karere ka Nyanza yabimenye ihita imufata.
Yagize ati “Abaturage basanzwe bazi amakuru y’uriya musore baduhaye amakuru atarava mu karere ka Rubavu. Yateze imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange aza mu karere ka Nyanza, ageze mu murenge wa Busasamana yateze moto abapolisi bamufata akiri kuri iyo moto.”
SP Nkurunziza akomeza avuga ko abapolisi bamaze kumufata kuko bari bafite amakuru yose bahise bamusaka bamusangana udupfunyika 700 tw’urumogi yadushyize mu masashe atwizingiriza ku gihimba yambariraho ikoti.
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Nyanza yashimiye abaturage batanze amakuru abasaba gukomeza ubwo bufatanye mu kurwanya ibyaha.
Nduwayezu yashyikirijwe urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Busasamana.
Ingingo ya 263 y’itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu gika cyayo cya 3 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.
Inkuru dukesha polisi y’u Rwanda
Post comments (0)