Umushinjacyaha Mukuru w’Urwego rwasigaranye imirimo y’icyari Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (IRMCT), Serge Brammertz, yavuze ko Kabuga Félicien ashobora koherezwa i Arusha mu kwezi gutaha kwa Nzeri cyangwa mu Kwakira 2020.
Brammertz yabitangarije i Kigali kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Kanama 2020, aho yaje gushaka ibimenyetso byiyongera ku bishinja Kabuga, hamwe n’andi makuru yafasha gushakisha abandi batarafatwa baregwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Brammertz yavuze ko bikigoranye kumenya igihe urubanza rwa Kabuga Félicien ruzatangirira, kuko hagitegerejwe ko yoherezwa muri gereza y’Urukiko. Ngo ibi bishobora kuba muri Nzeri cyangwa mu Kwakira.
Serge Brammertz avuga ko kwihuta k’urubanza rwa Kabuga Félicien, bizaterwa n’impande zombi z’ababurana, Ubushinjacyaha ku ruhande rumwe ndetse na Kabuga hamwe n’abamwunganira ku rundi ruhande.
Brammertz akomeza avuga ko ikindi cyamugenzaga ari imikoranire na Leta y’u Rwanda kugira ngo abaregwa kuba abacurabwenge ba Jenoside yakorewe Abatutsi bakidegembya na bo batabwe muri yombi.
Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika y’u Rwanda, Aimable Havugiyaremye yavuze ko yakiriye Brammertz kugira ngo barebe ibimenyetso bishya byakongerwa muri dosiye ya Kabuga, kandi ko abagishakishwa na bo hari icyizere ko bazafatwa.
Kabuga Félicien yafashwe na Polisi yo mu Bufaransa ku itariki 22 Gicurasi 2020, nyuma yo kumara imyaka myinshi ashakishwa n’ubutabera.
Soeur Uwamariya wihaye Imana ariko inshingano ze akazifatanya no gutanga inama zubaka imiryango agamije ko ingo zikomera, avuga ko urugo ari umushinga ugomba gukurikiranwa na buri wese. Ibyo yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro Ubyumva Ute cya KT Radio cyibanze ku buryo umuntu yagira umuryango mwiza hirindwa kuwusenya . Avuga ko akenshi ikibazo gituruka mu miryango y’ubu, aho umwana akura ntacyo akora cyangwa nta nama agirwa n’ababyeyi, yagera mu rugo rwe […]
Post comments (0)