Inkuru Nyamukuru

Pascal Lissouba wahoze ayobora Congo-Brazzaville yitabye imana

todayAugust 25, 2020 33

Background
share close

Pascal Lissouba wahoze ari perezida wa Congo Brazzaville, watowe mu gihe cy’amashyaka menshi mu 1992, yapfiriye mu Bufaransa ejo ku wa mbere ku myaka 88 nk’uko byemejwe n’ishyaka rye, Union panafricaine pour la démocratie sociale (UPADS).

Inkuru y’urupfu rwe yemejwe kandi n’umuhungu we Jérémie Lissouba, kuri Facebook.

Bwana Lissouba yabaye Perezida wa Congo Brazzaville kuva mu 1992 kugeza mu 1997. Ni we washinze ishyaka UPADS mu 1991, mu gihe igitutu cy’amahanga cyahatiraga Perezida Denis Sassou Nguesso, wagiye ku butegetsi mu 1979, kwemera amatora y’amashyaka menshi.

Mu kwezi kwa gatandatu 1997, imirwano mu murwa mukuru Brazzaville yashyamiranyije ingabo zishyigikiye Pascal Lissouba n’izishyigikiye Jenerali Sassou Nguesso.

Nguesso ni we watsinze iyo mirwano, asubira ku butegetsi ku ngufu yari yaravanyweho mu matora yo mu 1992, ikaba yaraguyemo abantu babarirwa hagati ya 4,000 na 10,000.

Perezida Lissouba yaje guhungira mu Bufaransa. Mu gihe yashakaga kuba yasubira muri politike, mu gihugu cye yahamijwe ibyaha by’ “ubugambanyi bukabije” hamwe n'”umugambi mubisha” kuri Sassou Nguesso.

Umuvugizi w’ishyaka rye avuga ko kugeza ubu Lissouba azashyingurwa mu Bufaransa ahantu abo mu muryango we batashatse gutangaza.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Kabuga Félicien ashobora koherezwa i Arusha mu kwezi gutaha

Umushinjacyaha Mukuru w’Urwego rwasigaranye imirimo y’icyari Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (IRMCT), Serge Brammertz, yavuze ko Kabuga Félicien ashobora koherezwa i Arusha mu kwezi gutaha kwa Nzeri cyangwa mu Kwakira 2020. Brammertz yabitangarije i Kigali kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Kanama 2020, aho yaje gushaka ibimenyetso byiyongera ku bishinja Kabuga, hamwe n’andi makuru yafasha gushakisha abandi batarafatwa baregwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Brammertz yavuze ko bikigoranye […]

todayAugust 25, 2020 20

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%