Inkuru Nyamukuru

Ruhango: Hagiye gutunganyirizwa inyama zizajyana ibirango by’igihugu mu mahanga

todayAugust 26, 2020 27

Background
share close

Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango buratangaza ko ibagiro rihuzuye rizajya ritunganyirizwamo inyama zoherezwa ku isoko ry’imbere mu gihugu no hanze yacyo ziriho ibirango by’uko ziturutse mu karere ka Ruhango.

Ku bufatanye na Rwiyemezamirimo wahawe gucunga ibagiro rya kijyambere ryuzuye muri ako karere, ubuyobozi bugaragaza ko hagiye gushyirwa imbaraga mu kongera umubare w’inka zitanga inyama kuko ahanini inyama zigemurwa mu mahoteri mpuzamahanga zigomba kuba ziva ku nka zagenewe kubagwa gusa kuko ari bwo habonekamo inyungu.

Ibagiro rya Ruhango rifite ubushobozi bwo kubaga inka zigera kuri 200 ku munsi kubera ikoranabuhanga n’abakozi babizobereye.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Sudani na Amerika batangiye ibiganiro ku kuvana icyo gihugu ku rutonde rw’ibishyigikiye iterabwoba.

Minisitiri w’Intebe wa Sudan, Abdalla Hamdok yatangaje ko yagiranye ibiganiro n’ushinzwe ububanyi n’amahanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mike Pompeo ku buryo Sudani yakurwa ku rutonde rw’ibihugu bishyigikira iterabwoba, yashyizweho mu gihe icyo gihugu cyari kiyobowe na Omar Al-Bashir, wahiritswe ku butegetsi muri Mata 2019. Pompeo yageze muri Sudani avuye muri Israel. Ni uruzinduko rukomeye kuko nirwo rwa mbere mu myaka myinshi ishize umuyobozi wo ku rwego rwo hejuru […]

todayAugust 26, 2020 37

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%