Inkuru Nyamukuru

Kigali: Imodoka z’abantu ku giti cyabo ziraca akayabo mu gutwara abantu bajya mu ntara

todayAugust 27, 2020 32

Background
share close

Nyuma y’Inama y’Abaminisitiri yahagaritse ingendo hagati y’Umujyi wa Kigali n’izindi ntara, mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo Covid-19, muri gare ya Nyabugogo nta modoka ijya cyangwa iva mu ntara ihaparitse.

Umukozi w’Ikigo Volcano Express yabwiye Kt Radio ko bitewe n’imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yaje mu rukerera, hari imodoka zari zamaze guhaguruka i Kigali zagarukiye mu nzira, amatike abagenzi bakayasubiza.

Abagenzi bari bazindutse na bo bari bicaye muri gare babuze icyo bakora. Uwitwa Kevine wavaga mu karere ka Kamonyi yerekeza mu karere ka Kayonza avuga ko saa kumi n’ebyiri za mu gitondo yari ageze muri gare asanga nta modoka yerekeza i Kayonza ihari. Kevine avuga ko hari imodoka zari zisanzwe zitwara abagenzi zazamuye igiciro cyo kuva i Kigali kugera i Kayonza, kuva ku mafaranga 2300 kugera kuri 6000

Umwe mu baturage wifitiye imodoka ku giti cye, arimo guca amafaranga ibihumbi 10 kuva i Kigali kugera i Musanze, urugendo rwari rufite agaciro k’amafaranga 2,800 mu modoka rusange.

Umuturage witwa Brigitte ukomoka mu karere ka Gicumbi akaba yari yaragiye mu karere ka Kirehe mu bibazo by’amasambu, avuga ko yageze muri gare ya Nyabugogo ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu saa mbili agasanga imodoka zijya iwabo zarangiye, abyuka ku ibaraza ryo muri gare yumva ingendo zahagaze.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

“Ibisobanuro ku bibasirwa na Covid-19 biboneka mu mibereho y’abaturage mu gace runaka” Dr.Nkeshimana Minelas.

Uko indwara ya Covid19 igenda yibasira ibihugu bitandukanye ku isi, hari ikintu kigaragara cyane, aho usanga ab’igitsina gabo bibasirwa cyane kandi bagahitanwa nayo kurusha ab’igitsina gore. Imibare igaragaza ko abagabo bamaze gupfa mu babonetseho coronavirusi ku isi, bangana na 4.7% by’abarwaye bose mu gihe abagore ari 2.8%. Ese Ibi byaba biterwa n’iki? Byumve muri iyi nkuru tugezwaho na Nadia Uwamariya

todayAugust 27, 2020 21

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%