Inkuru Nyamukuru

Nta modoka yemerewe gutwara abagenzi bava muri Gare nyuma ya saa kumi n’ebyiri – RURA

todayAugust 27, 2020 38

Background
share close

Ubuyobozi bw’umugi wa Kigali bwatangaje ko nta modoka yemerewe gutwara abagenzi bava muri gare nyuma ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, isaba abagenzi gutega imodoka hakiri kare.

Itangazo ubuyobozi bw’uyu mugi bwashyize ahagaraga ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane riravuga ko ibi byakoze mu rwego rwo kubahiriza ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko ibi bizakurikizwa kugeza igihe andi mabwiriza azatangarizwa.

Inama y’abaminisitiri yaraye iteranye ikaba yanzuye ko abantu bose bagomba kuba bari mu rugo guhera saa moya za nimugoroba kugeza saa kumi n’imwe za mu gitondo.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Impunzi z’Abarundi 471 ziratashye

Kuri uyu wa Kane tariki 27 Kanama 2020, impunzi z'Abarundi 471 zisabiye gusubira mu gihugu cyazo zafashijwe gutaha, akaba ari ryo tsinda rya mbere ry'abatashye kuva zagera mu Rwanda muri 2015. Abagiye gutaha babanje gupimwa Covid-19 bigaragara ko ari bazima hanyuma bashyirwa mu ishuri riri hanze y'inkambi ya Mahama ari ho imodoka zibakuye. Ni igikorwa cyateguwe na Leta y'u Rwanda ku bufatanye n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku mpunzi (HCR), nyuma […]

todayAugust 27, 2020 36 1

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%