Inkuru Nyamukuru

Muhanga: Abakozi batatu b’Akarere bagaragayeho COVID-19

todayAugust 31, 2020 15

Background
share close

Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga bwatangaje ko abakozi batatu ba kano karere bagaragayeho icyorezo cya COVID19.
Mu kiganiro yagiraye na KT Radio, Umuyobozi wa kano karere Kayitare Jacqueline yavuze ko abagaragaweho n’iyo ndwara bakoraga bataha mu mujyi wa Kigali, ariko hakaba hari icyizere ko batanduje abaturage benshi ba kano karere kuko ngo bakoraga muri serivisi zidahuriramo abantu benshi.

Kayitare avuga ko ubu nta mukozi wemerewe kuza gukorera ku karere kugira ngo habanze haterwe umuti, gusa ngo nta gikuba cyacitse serivisi zirakomeza gutangirwa ku ikoranabuhanga, abakozi bakorera mu ngo zabo.
Mu gihe hagitegerejwe kureba niba nta bandi barwaye mu bapimwe, Minisiteri y’Ubuzima yagaragazaga ko Akarere ka Muhanga kari kamaze kugaragaramo umuntu umwe gusa wanduye COVID19.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

RIB yerekanye Paul Rusesabagina ukekwaho kurema no kuyobora ihuriro ry’imitwe y’iterabwoba

Urwego rw’Igihugu rishinzwe Ubugenzacyaha (RIB), ruramenyesha Abanyarwanda n’amahanga ko binyuze mu bufatanye n’amahanga, Paul Rusesabagina yafashwe ubu akaba ari mu maboko ya RIB. Rusesabagina arakekwaho kurema no kuyobora umutwe n’ihuriro ry’imitwe y’iterabwoba yitwara gisirikare igizwe n’abahezanguni, irimo MRCD na PDR-Ihumure, ikorera mu bice bitandukanye mu karere no mu mahanga. Itangazo rya RIB rivuga ko hari hashize igihe Rusesabagina ashyiriweho impapuro mpuzamahanga zisaba ko afatwa agashyikirizwa ubutabera, kugira ngo abazwe ku […]

todayAugust 31, 2020 24

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%