Ababyeyi bo mu Karere ka Nyaruguru barashishikarizwa kureka gutuma abana mu isoko kuko usanga akenshi bibaviramo uburara.
Ababyeyi barema isoko mu Gasantere ka Karamirabagenzi mu Murenge wa Muganza bahawe ubu butumwa nyuma y’igikorwa cyafatiwemo abana 59 bari baje batwaje ababyeyi ibicuruzwa.
Ababyeyi bari baremye isoko rya Kamirabagenzi, aho bari kumwe n’abana bari begeranyijwe ngo baganirizwe, babwiwe ko gutuma abana ku isoko bibaviramo uburara kuko batangira kujyayo batumwe n’ababyeyi, hanyuma bakazagera aho bajyayo bibwirije, bikazagera n’aho batacyumva ababyeyi bababuza kuzerera.
Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) burasaba aborozi bogesha amatungo yabo imiti yagenewe kwica udukoko mu bihingwa, kubihagarika, kuko bifite ingaruka ku buzima bwayo matungo no ku bantu. Abitangaje mugihe bamwe mu borozi bo mu karere ka Nyagatare bahitamo gukoresha umuti witwa Dudu mu koza inka kuko ngo iri ku isoko itica uburondwe, hakiyongeraho kuba ihenda. Aba borozi bavuga ko impamvu bahitamo gukoresha iyi miti ari uko […]
Kabaka Ines fan on September 3, 2020
Ni Kamirabagenzi, ntabwo ari Karamirabagenzi. Ndahazi niho ntuye nubwo ntahaba