Inkuru Nyamukuru

Icyatumye dushyiraho ibihano by’amafaranga ni uko imibare ikomeje kwiyongera – Rubingisa uyobora Kigali

todaySeptember 3, 2020 21

Background
share close

Abatubahiriza amabwiriza yashyizweho yo kwirinda icyorezo cya covid19 mu mujyi wa Kigali, bashyiriweho ibihano bikaze birimo amande y’amafaranga y’U Rwanda kuva ku bihumbi icumi (10,000) kugera kuri miriyoni (1,000,000).

Ibi ni ibyatangajwe mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kane taliki 3 Nzeli 2020 n’ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali, nyuma y’uko inama njyanama iteranye igasanga abakomeje kurenga kuri aya mabwiriza bakwiye guhabwa ibihano.

Umuyobozi w’umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa yatangaje ko batagamije guca abantu amafaranga ahubwo igishyizwe imbere ari ubuzima buzira covid19 bw’abatuye Kigali.

Umujyi wa Kigali kandi wibukijeko uzahanwa inshuro zirenze ebyiri, bizafatwa nko kwigomeka ku buyobozi bw’igihugu akazakurikiranwa n’inzego z’umutekano mu bugenzacyaha akagezwa n’imbere y’inkiko agahanishwa ibiteganywa n’amategeko.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Umutekano muke si urusaku rw’amasasu gusa- Maj. Gen. Ruvusha

Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Amajyepfo, Maj Gen Emmy Ruvusha, avuga ko umutekano muke atari uko humvikanye urusaku rw’amasasu gusa ari yo mpamvu asaba abayobozi n’abaturage kutirara. Ibyo yabivugiye ku Ndiza mu karere ka Muhanga ku wa Gatatu tariki 2 Nzeri 2020, ubwo yari mu bari baherekeje Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu mu ruzindinduko yari yagiriye muri ako karere. Maj Gen Ruvusha yavuze ko kugira umutekano muke atari uko haba humvikanye urusaku rw’amasasu […]

todaySeptember 3, 2020 56

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%