Inkuru Nyamukuru

Muhanga: Minisitiri Shyaka yasabye abayobozi kuva mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro

todaySeptember 3, 2020 58

Background
share close

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Prof Shyaka Anastase, arasaba bamwe mu bayobozi bo mu karere ka Muhanga bari mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro kubicikaho kukobituma barangara bakanarangaza abo bayobora bityo ntibuzuze inshingano zabo.

Prof. Shyaka yabigarutseho ku wa Gatatu tariki 2 Nzeri 2020, ubwo yari mu ruzinduko muri ako karere aho yasuye ibikorwa bitandukanye byiganje mu gace ka Ndiza, nyuma aganira n’abayobozi bose guhera ku mudugudu kugera ku rwego rw’akarere.

Akarere ka Muhanga gafite imirenge 12, muri yo 11 irimo ibirombe by’amabuye y’agaciro atandukanye na ho umwe usigaye ukabamo ibumba ryiza ribumbwamo amatafari yubakishwa ahantu hatandukanye mu gihugu.

Minisitiri Shyaka yasuye akarere ka Muhanga muri gahunda yari amazemo iminsi yo gusura uturere dutandukanye tugize Intara y’Amajyepfo.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Ruberangeyo yishimiye gusiga abarokotse Jenoside babonye amacumbi n’abanyeshuri bacutse

Theophile Ruberangeyo wayoboraga Ikigega gifasha abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi(FARG), ku wa kabiri yashyikirije inyandiko z'icyo kigega Uwacu Julienne, uherutse kwemezwa n'Inama y'Abaminisitiri nk'Umuyobozi mushya wa FARG. Ruberangeyo avuga ko asize abarokotse Jenoside bose babonye amacumbi, ndetse ko abanyeshuri barihiwe bose ntawe ukiri mu mashuri yisumbuye. Umuyobozi Mukuru wa FARG ucyuye igihe akomeza avuga ko benshi mu barangije kwiga barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bafite n'ikibazo cy'ubushomeri, ku buryo ngo hari […]

todaySeptember 2, 2020 21

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%