Inkuru Nyamukuru

Muri ‘Kigali City Market’ harakorera abacuruzi b’ibiribwa 270, basimburana ari 70

todaySeptember 3, 2020 23

Background
share close

Ba nyir’isoko ry’Umujyi wa Kigali (City Market muri Nyarugenge) ryongeye gufungura kuri uyu wa kane, bafashe ingamba zo kugabanya 3/4 by’abari basanzwe bacururizamo ibiribwa byangirika.

Guhera kuri uyu wa kane abaza gucuruza no guhahira muri ‘City Market’ basanze hashushanyije aho umuntu agomba guhagarara cyangwa kwicara, ndetse n’ahabuzanyijwe mu rwego rwo guhana intera.

Umwe mu bashoramari bubatse ‘City market’, Rudasingwa James avuga ko kugira ngo haboneke intera hagati y’umucuruzi n’undi, abakorera mu gice cyagenewe ibiribwa byangirika bagomba gusimburana batarenze 70 muri 270 bahakoreraga.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

U Rwanda rwiteguye guteza imbere imijyi nk’uko biteganywa na Commonwealth-Prof Shyaka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase avuga ko Inama y’Umuryango w’ibihugu bivuga icyongereza (Commonwealth) ku bijyanye n’iterambere ry’imijyi, yashojwe ku wa Gatatu tariki 02 Nzeri 2020, yanzuye ko politiki y’imiturire inoze yava mu magambo ikajya mu bikorwa. Prof Shyaka avuga ko u Rwanda rwiteguye gushyira mu bikorwa ibizasabwa ubuyobozi bwa Commonwealth mu nama y’abakuru b’ibihugu bigize uwo muryango, izateranira mu Rwanda muri Kamena umwaka utaha. Minisitiri Prof Shyaka yahagarariye u […]

todaySeptember 3, 2020 27

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%