Inkuru Nyamukuru

U Rwanda rwiteguye guteza imbere imijyi nk’uko biteganywa na Commonwealth-Prof Shyaka

todaySeptember 3, 2020 27

Background
share close

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase avuga ko Inama y’Umuryango w’ibihugu bivuga icyongereza (Commonwealth) ku bijyanye n’iterambere ry’imijyi, yashojwe ku wa Gatatu tariki 02 Nzeri 2020, yanzuye ko politiki y’imiturire inoze yava mu magambo ikajya mu bikorwa.

Prof Shyaka avuga ko u Rwanda rwiteguye gushyira mu bikorwa ibizasabwa ubuyobozi bwa Commonwealth mu nama y’abakuru b’ibihugu bigize uwo muryango, izateranira mu Rwanda muri Kamena umwaka utaha.

Minisitiri Prof Shyaka yahagarariye u Rwanda mu nama ya y’umuryango Commonwealth yabaye kuri uyu wa gatatu hifashishijwe ikoranabuhanga, ikaba yigaga ku iterambere ry’imiturire mu mijyi.

U Rwanda nk’igihugu giteganya kwakira inama y’abaperezida n’abayobozi ba za guverinoma zigize Commonwealth mu kwezi kwa Kamena k’umwaka utaha wa 2021, rukomeje imyiteguro mu guhindura imiterere y’Umujyi wa Kigali n’indi iwunganira yo mu turere dutandukanye.

Ku bijyanye n’ibizaganirwaho muri CHOGM byo kunoza imiturire n’imibereho mu mijyi, Prof Shyaka yatanagrije RBA ko u Rwanda ruzagaragariza amahanga uburyo rwiteguye guhindura imijyi n’ibyaro mu myaka 30 iri imbere.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu avuga ko yagaragarije inama ya Commonwealth ko u Rwanda rwamaze gushyiraho igishushanyombonera cy’imikoreshereze y’ubutaka ku rwego rw’igihugu, kirufasha kuzaba rwateje imbere imijyi n’ibyaro mu myaka 30 iri imbere.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Ababyeyi barashishikarizwa kudatuma abana mu isoko kuko bibaviramo uburara

Ababyeyi bo mu Karere ka Nyaruguru barashishikarizwa kureka  gutuma abana mu isoko kuko usanga akenshi bibaviramo uburara. Ababyeyi barema isoko mu Gasantere ka Karamirabagenzi mu Murenge wa Muganza bahawe ubu butumwa nyuma y'igikorwa cyafatiwemo abana 59 bari baje batwaje ababyeyi ibicuruzwa. Ababyeyi bari baremye isoko rya Kamirabagenzi, aho bari kumwe n’abana bari begeranyijwe ngo baganirizwe, babwiwe ko gutuma abana ku isoko bibaviramo uburara kuko batangira kujyayo batumwe n'ababyeyi, hanyuma bakazagera […]

todaySeptember 3, 2020 59 1

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%