Inkuru Nyamukuru

Umutekano muke si urusaku rw’amasasu gusa- Maj. Gen. Ruvusha

todaySeptember 3, 2020 56

Background
share close

Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Amajyepfo, Maj Gen Emmy Ruvusha, avuga ko umutekano muke atari uko humvikanye urusaku rw’amasasu gusa ari yo mpamvu asaba abayobozi n’abaturage kutirara.

Ibyo yabivugiye ku Ndiza mu karere ka Muhanga ku wa Gatatu tariki 2 Nzeri 2020, ubwo yari mu bari baherekeje Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu mu ruzindinduko yari yagiriye muri ako karere.

Maj Gen Ruvusha yavuze ko kugira umutekano muke atari uko haba humvikanye urusaku rw’amasasu gusa, abantu ngo bagomba guhora bari maso.

Abo bayobozi bibukijwe ko mu gihe cyashize agace ka Ndiza kigeze kugira ikibazo cy’umutekano muke watewe n’abacengezi, kandi ko kugira ngo bibe, bitavutse umunsi umwe, ahubwo byagiye bitegurwa buhoro buhoro, bityo rero bagasabwa kumenya abantu bashya bagenda aho bayobora n’ikibagenza.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Muri ‘Kigali City Market’ harakorera abacuruzi b’ibiribwa 270, basimburana ari 70

Ba nyir'isoko ry'Umujyi wa Kigali (City Market muri Nyarugenge) ryongeye gufungura kuri uyu wa kane, bafashe ingamba zo kugabanya 3/4 by'abari basanzwe bacururizamo ibiribwa byangirika. Guhera kuri uyu wa kane abaza gucuruza no guhahira muri 'City Market' basanze hashushanyije aho umuntu agomba guhagarara cyangwa kwicara, ndetse n'ahabuzanyijwe mu rwego rwo guhana intera. Umwe mu bashoramari bubatse 'City market', Rudasingwa James avuga ko kugira ngo haboneke intera hagati y'umucuruzi n'undi, abakorera […]

todaySeptember 3, 2020 23

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%