Inkuru Nyamukuru

Ngororero: Ushinzwe uburezi yafunzwe azira gusinda agasagarira abubaka amashuri

todaySeptember 4, 2020 31

Background
share close

Umukozi ushinzwe uburezi mu murenge wa Matyazo mu karere ka Ngororero akurikiranwe n’irwego rw’ubugenzacyaga (RIB) kubera kurenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, akanywa agasinda akanasagarira abubaka amashuri muri uwo murenge.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Matyazo Tuyishime Dieu Donne avuga ko Batumika yashyikirijwe (RIB) ngo akurikiranweho amakosa yakoze yarenze ku mabwiriza yo kwirinda COVIUD19 agasinda, ndetse agasagarira abaturage, kandi akaba azisobanura mu rwego rw’akazi nk’uko bikorwa mu mabwiriza agenga abakozi.

Ephrem Murindabigwi wa KT Radio yaganiriye n’umunyambanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Matyazo mu karere ka Ngororero atangira amubaza icyatumye Batumika Theogene ashykirizwa RIB.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Icyatumye dushyiraho ibihano by’amafaranga ni uko imibare ikomeje kwiyongera – Rubingisa uyobora Kigali

Abatubahiriza amabwiriza yashyizweho yo kwirinda icyorezo cya covid19 mu mujyi wa Kigali, bashyiriweho ibihano bikaze birimo amande y’amafaranga y’U Rwanda kuva ku bihumbi icumi (10,000) kugera kuri miriyoni (1,000,000). Ibi ni ibyatangajwe mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kane taliki 3 Nzeli 2020 n’ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali, nyuma y’uko inama njyanama iteranye igasanga abakomeje kurenga kuri aya mabwiriza bakwiye guhabwa ibihano. Umuyobozi w’umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa yatangaje ko batagamije […]

todaySeptember 3, 2020 22

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%