Inkuru Nyamukuru

U Rwanda ruri mu ntambara yo kugabanya ingaruka za COVID19-Perezida Kagame

todaySeptember 7, 2020 50

Background
share close

Perezida wa Repuburika Paul Kagame aratangaza ko u Rwanda ruri mu ntambara yo kugabanya ingaruka z’icyorezo cya COVID19 hibandwa ku kureba uko imirimo y’ingenzi ikomeza kugenda ikomorerwa ngo Abanyarwanda babashe kugira imibereho myiza.

Umukuru w’igihugu yabitagarije ku bitangazamakuru bya RBA ku gicamunsi cyo ku wa 06 Nzeri 2020 aho yagarutse ku ngingo zitandukanye zagarutse kuri COVID19 mu Rwanda n’ingaruka zayo ku buzima n’ubukungu bw’Igihugu muri rusange.

Umukuru w’Igihugu avuga ko kuba hari imirimo imwe n’imwe itarakomorerwa atari uko Igihugu kidatekereza akamaro iyo mirimo ifitiye abayikora ahubwo haba ho kugira ibyirengagizwa kugira n’ icyorezo kitavanga ibintu biturutse ku kuba hatafashwe ingamba zidakomeye.

Avuga ko igihugu kidafite ubushobozi buhagije ngo kirekure imirimo yose ikorwe kandi haniridwa icyorezo cya COVID19 ariko bitavuze ko inzego z’ubuyobozi zibanze ku gice kimwe zikirengagiza ikindi, ahubwo byatewe n’uburyo bwo gushishoza ngo imirimo yemerewe gukorwa, ikorwe neza.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Ntidukeneye amahoro kurusha uko abaturanyi bacu bayakeneye-Perezida Kagame

Ntidukeneye amahoro kurusha uko abaturanyi bacu bayakeneye-Perezida Kagame Perezida wa Repubulika Paul Kagame, avuga ko kubana neza n’ibihugu bituranyi ari yo nzira y’amahoro kandi ko u Rwanda rutayakeneye kurusha uko ibyo bihugu biyakeneye. Yabigarutseho ku cyumweru tariki 6 Nzeri 2020, ubwo yari mu kiganiro kuri RBA, akaba yari arimo gusubiza ku kibazo yari abajijwe n’umunyamakuru kijyanye n’uko umubano wifashe hagati y’u Rwanda, u Burundi na Uganda.

todaySeptember 7, 2020 23

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%