Inkuru Nyamukuru

Rubavu: Hagiye kubakwa Gare iri mu za mbere nziza mu gihugu

todaySeptember 8, 2020 52

Background
share close

Ubuyobozi bwa JALI Investment Ltd butangaza ko bugiye kubaka ahahagarara imodoka zitwara abagenzi hazwi nka ‘Gare’ hazaba ari aha mbere mu Rwanda kurenza aho bamaze kubaka.

Col Twahirwa Louis Dodo, umuyobozi wa JALI Investment Ltd yabitangarije Kigali Today nyuma yo gusinyana amasezerano n’Akarere ka Rubavu yo kubaka iyi Gare izuzura itwaye abarirwa muri miliyari umunani z’Amafaranga y’u Rwanda.

Gare izubakwa ahigeze gushyirwa Gare n’ubundi hitwa Nyakabungo hazaba hafite ubunini bungana na hegitare imwe.

Col Twahirwa Louis Dodo avuga ko ibikorwa byo kubaka iyi gare bizamara imyaka ibiri kandi hakazatangirwa serivisi zitandukanye zirimo aho gushyira imodoka, ibiro by’ibigo bitwara abagenzi, uburiro, amacumbi n’inzu z’ubucuruzi.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Impanuka yahitanye babiri mu Gakiriro ka Gisozi

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 08 Nzeri 2020 ahagana saa tanu, ikamyo yamanutse yabuze feri iva ku isoko ryitwa Duhahirane mu Gakiriro(Gakinjiro) ka Gisozi mu karere ka Gasabo, isekura imodoka ebyri na moto ebyiri. Uwitwa Rwibutso Pierre ucuruza inyama iruhande rw'aho impanuka yabereye avuga ko abo yabonye bahise bitaba Imana ari abamotari babiri iyo kamyo yatuye mu mugende w'amazi(rigole). Moto zari ziriho abitabye Imana, imwe ifite nimero […]

todaySeptember 8, 2020 65

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%