Nsabimana Calixte ushinjwa ibyaha by’ubugizi bwa nabi yakoze ubwo yari umuvugizi w’umutwe witwara gisirikare wa FLN arasaba ko dosiye y’urubanza rwe itahuzwa n’iy’uwamusimbuye ku buvugizi bw’uwo mutwe Herman Nsengimana.
Cyakora ngo igihe dosiye ye y’urubanza yaburanishirizwa hamwe n’iya Herman Nsengimana, ubucamanza bwahita bunazana dosiye ya Paul Rusesabagina wayobaraga impuzamashyaka ya MRCD yanashinze uwo mutwe wa FLN bose bakoreraga, bakaburanira hamwe.
Ni urubanza rwari rwasubukuwe kuri uyu wa 10 Nzeri 2020 iburanisha rikaba hakoreshejwe ikoranabuhanga, Nsabimana Callixte ari muri gereza ya Mageragere aho afungiye, ubushinjacyaha buri ku kicaro cyabwo ku Kimihurura inteko iburanisha n’abaregera indishyi bari i Nyanza, mu ntara y’Amajyepfo ku rugereko rw’urukiko rukuru ruburanisha imanza mpuzamahanga n’ibyaha byambukiranya imipaka.
Me Ndutiye Yousuf wunganira abaregera indishyi, yashyigikiye ko dosiye ya Paul Rusesabagina nayo yazanwa hamwe n’iya Nsabimana Callixte ariko Umucamanza agaragaza ko Rusesabagina atararegerwa Urukiko ngo rufate umwanzuro kuri icyo cyifuzo.
Ubwo urubanza rwasubukurwaga ngo hakomeze kumvwa ubwiregure bwa Nsabimana Calixte ku byaha aregwa yakoze ubwo yari umumuvizi wa FLN, ubushinjacyaha bwagaragaje impapuro zisaba ko urubanza rwa nsabimana Calixte rwakomatanywa n’urwa Herman Nsabimana kuko bose baregwa ibyaha bakoze ari abavugizi ba FLN.
Ibyo ngo bikaba byatuma urubanza rwihutishwa kuko ibyaha bombi bakurikiranweho ari bimwe, Nsabimana Calixte ubwo yahabwaga umwanya ngo agire icyo avuga kuri iyo nyandiko y’ubushinjacyaha, yagaragaje imbogamizi z’uko dosiye ya Herman Nsengimana wamusimbuye ku mwanya w’umuvugizi wa FLN yamuvangira kuko urubanza rwe rwari rumaze igihe ruburanishwa.
Ibyo kandi bayanashimangiwe n’umwunganizi we mu mategeko Me Moise Nkundabarashi aho yagaragaje ko Nsabimana Calixte aburana yemera ibyaha byose ashinjwa, bikaba byasubiza inyuma urubanza igihe dosiye ye yahuzwa n’iya Herman Nsengimana.
Me Nkundabarashi yongeyeho ko ubushinjacyaha bukwiye kugaragaza ibisobanuro birambuye bushingiraho buhuza dosiye zombi maze bwisobanura ko hashingiwe ku iperereza ry’ibanze ryakozwe n’urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ko ibyaha byakozwe n’umutwe w’ingabo z’inyeshyamba za FLN abo bose babereye abavugizi, bityo ko gutandukanya imanza byatwara igihe kirekire.
Ubucamanza bwafashe umwanya wo kwiherera ngo busuzume ibyifuzo bya buri ruhande maze bwanzura ko urubanza rusubikwa rukazasubukurwa ku wa 01 Ukwakira 2020.
Nsabimana Callixte yaherukaga imbere y’urukiko ku wa13 Nyakanga 2020, ubwo yireguraga ku byaha 17 ashinjwa, akaba yari amaze kwiregura ku byaha icyenda hasigaye ibindi umunani, byose akaba abyemera akanabisabira imbabazi.
Ephrem Murindabigwi
Umuvugizi wa polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera avuga ko kwirinda covid 19 nta sano bifitanye no kugira impanuka. Ibi CP Kabera yabivugiye mu kiganiro Ubuymva Ute cya KT Radio cyabaye ku wa gatatu tariki 09 Nzeri, aho yari arimo kugaruka ku ngingo zitandukanye zibanda cyane cyane ku mabwirizayo kwirinda covid 19. CP John Bosco Kabera avuga ko impanuka zose zabaye zifite icyaziteye kandi kitari Covid-19, Umva inkuru irambuye […]
Post comments (0)