Inkuru Nyamukuru

Huye: Urusamagwe rwari rwahejeje abantu mu nzu rwarashwe

todaySeptember 11, 2020 89 6

Background
share close

Nyuma y’uko abantu barindwi bo mu Mudugudu w’Agakera mu Kagari ka Rango-A Umurenge wa Mukura bari batinye gusohoka kubera urusamagwe rwari mu rugo iwabo, abasirikare barurashe maze babasha gusohoka.

Alexis Ndayambaje, umwe mu bataha muri urwo rugo wanatabaje inzego z’umutekano, avuga ko abasirikare barurasiye mu idirishya na we yahoze arureberamo, hanyuma rugasimbuka urugo ruhunga, na bo bakarusanga aho rwaguye bakaruhorahoza.

Esperance Nyiranshuti, umugore wo muri uru rugo rwagaragayemio urusamagwe, ashimira ingabo zabatabaye kuko yari afite ubwoba ko rushobora kubasanga mu nzu rukabica, ndetse rukajya no mu muhanda hamwe no mu isoko rya Rango riri nko muri metero 300 rukica n’abandi bantu.

Nyuma y’uko abantu bumvise ko aho bita kwa John (ni we nyir’urugo) hari ‘ingwe’ ngo bahuruyeb bamwe batangira no kuvuga ko n”ubundi byajyaga bihwihwiswa ko ayitunze.

Umumotari wabyumvise yitambukira ati “Bavugaga ko impamvu yagaragaye ari uko John adahari muri iyi minsi, kuko yagiye muri Tanzania”.

Nyiranshuti avuga ko na we yumvise babivuga ariko ko atari byo.

Yagize ati “Ese byari kuba ari byo nkatabaza inzego z’umutekano? Cyangwa nari gushaka uko isubira aho isanzwe yororerwa?”

Avuga kandi ko uretse kuba uru rusamagwe rwinjiye iwe ari nk’ibyarugwiririye kuko ngo hari abantu bavuga ko bahuye na rwo mu muhanda nijoro.

Ikindi kandi ngo hari umwana w’urungano rw’uwe utuye ku Itaba mu mujyi i Huye bavuganye kuri terefone, yamubwira ibyababayeho akamubwira ko urwo rusamagwe rwari rumaze iminsi ruvugwa mu bice byo ku Itaba.

Ari “Buriya rwari rwimukiye hano mu Irango.”

Ndayambaje wari wabanje kuyihamba hanyuma agasabwa kuyitaburura polisi ikayitwara, avuga ko agereranyije ingana n’ihene y’ishashi igeze igihe cyo kwima, ariko ikayirusha uburebure mu butambike (umurambararo). Urebye ngo yapimaga ibiro biri hagati ya 20 na 23.

Abantu ngo bamuteye ubwoba ko kuba yaruteruye bizamusama, ariko we ngo nta bwoba afite.

Anakeka ko kurutwara ari ukubera ko byaje kumenyekana ko uruhu rw’urusamagwe ari ‘ibolo’, cyane ko ngo rukimara no gupfa hari abagiye barupfuragura ubwoya, banabutwaye.

Twagerageje kuvugana n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura, Fidèle Ngabo, ngo agire icyo abivugaho, ntiyafata terefone.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Post comments (6)

  1. Andre on September 12, 2020

    Buriya ntabwo ari urusamagwe, ahubwo ku ifoto ndabona ari Imondo. Sinzi impamvu mutavugishije RDB ngo igire icyo ibivugaho. Ikindi iriya nyamanswa yagombaga kuraswa ikinya igasubizwa muri Nyungwe cg Akagera. Ubusanzwe Imondo mperuka itagira amahane cyane ari nayo mpamvu mbona ko yamaze amasaha angana kuriya yihishe ahantu hamwe kuko yari yatinye abantu.

  2. Irene on September 12, 2020

    Iyi nyamaswa ntabwo ari urusamagwe hakwiye kubaho uburyo bwo kuba inyamaswa nk iyi yagakwiye gusubizwa mu cyanya cyayo hatabayeho kuyambura umwuka ihumeka. So sad

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%