Inkuru Nyamukuru

Gutwitira undi muntu byatangiye gukorwa mu Rwanda

todaySeptember 14, 2020 85

Background
share close

Ku wa gatanu tariki 11 Nzeri 2020, Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemeje ishingiro ry’amasezerano imiryango ibiri yagiranye, y’uko umuryango umwe uzatwitira undi wari umaze imyaka 10 warabuze urubyaro.

Urugo rwo muri Kicukiro rwabuze urubyaro maze rusaba abaganga gukuramo intanga y’umugabo n’iy’umugore bakazihuriza mu mashini, igi bakaritera muri nyababyeyi y’undi mugore wo mu rundi rugo akabatwitira, akabyara akazabaha umwana nyuma y’amezi atandatu avutse.

Ingo zombi(ni ukuvuga urwabuze urubyaro n’urwemeye kubatwitira) bitabaje abunganizi mu by’amategeko bagize imiryango iharanira uburenganzira bwa Muntu ya Haguruka na Health Development Initiative(HDI), kugira ngo basabe urukiko icyemezo gihesha abaganga gukora iyo serivisi.

Umuyobozi w’Umuryango HDI, Dr Aflodis Kagaba avuga ko agiye gutangiza ubukangurambaga n’ubuvugizi kugira ngo iyo serivisi ijye ikorwa abantu batarinze kunyura mu nkiko.

Mugenzi wacu Simon Kamuzinzi yaganiriye n’abanyamategeko bunganiye urwo rugo rwabuze urubyaro mu rukiko, mae adutegurira inkuru ikurikira:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Huye: Urusamagwe rwari rwahejeje abantu mu nzu rwarashwe

Nyuma y'uko abantu barindwi bo mu Mudugudu w'Agakera mu Kagari ka Rango-A Umurenge wa Mukura bari batinye gusohoka kubera urusamagwe rwari mu rugo iwabo, abasirikare barurashe maze babasha gusohoka. Alexis Ndayambaje, umwe mu bataha muri urwo rugo wanatabaje inzego z'umutekano, avuga ko abasirikare barurasiye mu idirishya na we yahoze arureberamo, hanyuma rugasimbuka urugo ruhunga, na bo bakarusanga aho rwaguye bakaruhorahoza. Esperance Nyiranshuti, umugore wo muri uru rugo rwagaragayemio urusamagwe, ashimira […]

todaySeptember 11, 2020 89 6

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%