Rusesabagina yajuririye icyemezo cy’urukiko cyo kumufunga by’agateganyo
Urukiko rw'ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Paul Rusesabagina afungwa by'agateganyo mu gihe cy'iminsi 30 bitewe n'uko ibyaha Ubushinjacyaha bumurega bifite impamvu ikomeye igaragaza ko bishobora kumuhama. Urukiko rwabanje gusomera Rusesabagina incamake y'ibyaha 13 Ubushinjacyaha bumurega, byose bijyanye no gushinga Umutwe w'Iterabwoba wa FLN no kuwutera inkunga. Uwo mutwe urashinjwa kugaba ibitero ku nkengero z'ishyamba rya Nyungwe mu turere twa Nyaruguru na Nyamagabe, ukaba uvugwa ko wishe abaturage icyenda, ubasahura imitungo […]
Ndayishimiye Vedaste on September 17, 2020
Birababaje cyane ubuyobozi bukore inshingano yabwo