Mu murenge wa Kabarore, akarere ka Gatsibo haravugwa umugore witwa Uwihagurukiye Sylvia ukora akazi k’ubu DASSO watunguwe no kubona agezwaho inkunga yo kumufasha kurera umwana utari uwe, biturutse ku munyarwandakazi Alice Cyusa uba muri Leta Zunze Ubumwe za America (USA).
Usibye kuba ari umu DASSO, Uwihagurukiye Sylvia yarasanzwe afite ibikorwa biciriritse bibyara inyungu mbere ya Covid-19 ariko biza guhagarara, yisanga nta bushobozi afite bwo gukomeza kubeshaho umwana w’umuhungu arera utari uwe.
Mu kiganiro n’ikinyamakuru the Express News, Uwihagurukiye avuga ko hari umubyeyi witwa Alice Cyusa uba muri USA wamuhamagaye kuri telefone akamubwira ko agiye kumwoherereza inkunga yamwijeje.
Uwihagurukiye avuga ko Cyusa yabanje kumwoherereza inkunga ye bwite, arangije anamukorera ubuvugizi mu bandi banyarwanda baba mu mahanga, bakusanya inkunga mu buryo bwagutse.
Uwihagurukiye avuga ko ahura na Cyusa ubwo yazaga mu Rwanda, ngo yatunguwe no kubona abasha kurera abana be akongeraho n’undi arera ku mushahara w’ibihumbi 40 Frw ahembwa nka DASSO.
Uwihagurukiye avuga ko umwana arera yamutoraguye aho bari bamujugunye mu gishanga afite amezi abiri, yiyemeza kujya kumurera hamwe n’abana be barimo uwitwa Sylvan, ari naryo zina yise ako kana yatoraguye ISHIMWE GANZA Sylvan, mu gihe Uwihagurukiye nawe yitwa Sylvia.
Nubwo atavuga ingano y’inkunga yatewe biturutse ku buvugizi yakorewe na Alice Cyusa, Uwihagurukiye avuga ko iyo nkunga imufasha kwita ku muryango we w’abana batatu, no gukuza neza uwo yasanze ari hagati y’urupfu n’ubuzima aho yari yajugunywe.
Umugabo w'imyaka 61 wo mu Kagari ka Karambo mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyamagabe, yafashwe asambanya umukobwa w'imyaka 42 ufite ubumuga bwo mu mutwe. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’inama y’igihugu y’abafite ubumuga, avuga ko nibyemezwa koko ko uwo mugabo yamuhohoteye bazagira uruhare mu kumukurikirana kuko byagaragaye ko hari abahohotera abafite ubumuga kuko batabasha kwivugira. Nk'uko bivugwa n'umunyamabanga nshingwabikorwa w'Akagari ka Karambo, Valens Rukundo, uyu mugabo yafashwe ku manywa yo ku […]
BOSCO on September 22, 2020
Uyu numubyeyi ukwiye u RWANDA,kd burya utareze uwundi ntiyarera nuwe kuko impuhwe afite nizo zabimuteye ,uwiteka azamumuhereho umugisha .