Umuturage yahishije inzu ibintu byose bihiramo, ababazwa cyane n’amafaranga y’umukwe we yari abitse
Mu gitongo cyo kuri uyu wa mbere uwitwa Isaï Hategekimana utuye mu Karere ka Ngororero, yahishije inzu ibintu byose bihiramo, ariko ngo ikimubabaje kurusha ni amafaranga y'umukwe yari abitse. Hategekimana afite imyaka 52. Avuga ko yazindukiye mu murima, yahindukira azaniye inka ubwatsi agasanga inzu iri gucumba umwotsi, yakwinjira agasanga icyumba cyabagamo ibintu by'agaciro byo mu rugo kiri gutokombera. Avuga ko muri iyi nzu hahiriyemo n'amafaranga arenga ibihumbi 600, harimo ibihumbi […]
Post comments (0)