U Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa 11 ku rutonde rw’ibihugu byo muri Afurika bifite umurongo wa internet uhendutse.
Ni urutonde rwakozwe n’ikigo cyo mu gihugu cy’ubwongereza cyitwa “Cable” gihereye ku bushakashatsi cyakoreye mu bihugu 228.
Ubwo bushakashatsi bwerekana ko muri rusange, mu rwanda, gigabyte imwe ya internet igura amafranga y’u Rwanda 1346, mu gihe ku mugabane w’afurika igura amafranga arenga ibihumbi birindwi, naho mu bihugu by’amerika y’amajyaruguru ikagura amafaranga ibihumbi 14.
U Rwanda ruri ku mwanya wa 11 muri africa, mu gihe ruza ku mwanya wa 64 ku rwego rw’isi.
Ibindi bihugu byo ku mugabane w’africa biza kuri runo rutonde harimo igihugu cya Somalia kiri ku mwanya wa karindwi ku rwego rw’isi, aho muri icyo gihugu gigabyte imwe ya internet igura amafaranga y’u Rwanda 480. Hakaza n’ibihugu bya Djibouti, Egypt, Kenya, Morocco, Ghana, Tanzania, Algeria na Sudan.
Ku rwego rw’isi ibihugu biza mu mwanya ya mbere harimo, Ubuhinde bwa mbere, bugakurikirwa na Israel, Kyrgyzstan na Ukraine iza ku mwanya wa gatanu.
Mu gihe ku mugabane w’Afurika haboneka ibihugu bifite internet ihendutse, ni naho ariko haboneka ibihugu bifite internet ihenze kurusha ibindi. Ku birwa bya Saint Helena biri mu nyanja ya Atlantique, gigabyte imwe ya internet igura amafaranga y’u Rwanda asaga ibihumbi 50.
Post comments (0)