Inkuru Nyamukuru

Nyagatare: Umugore aravugwaho kuruma igitsina cy’umugabo we

todaySeptember 23, 2020 92

Background
share close

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare burakangurira abagabo kutagira ipfunwe ryo kuvuga ihohoterwa bakorerwa.

Ubuyobozi buravuga ibi nyuma y’uko mu ijoro ryakeye uwitwa Ugayurwe Joel wo mu mudugudu wa Kabirizi akagari ka Mbare umurenge wa Karangazi avuga ko yarumwe igitsina n’ibindi bice by’umubiri n’umugore we w’isezerano Mukasekuru Gratia.

Umukecuru uturanye n’uyu muryango utifuje gutangaza amazina ye avuga ko basanganywe amakimbirane aturuka ku gufuha k’umugore aho ngo atemera ko umugabo atamuca inyuma. Avuga ko ubuyobozi bwagerageje kubunga ariko bikomeza kwanga. Avuga ko muri iyi minsi buri wese yari afite uburiri bwe ariko kuri uyu munsi umugore yasabye umugabo kongera guhurira kuri bumwe birangira havutse ibibazo.

Ugayurwe Joel avuga ko amakimbirane ye n’umugore we w’isezerano yatangiye mu mwaka wa 1992. Avuga ko ahanini ashingiye ku gufuha kuko ngo nta na rimwe ashobora kwemera ko atamuca inyuma. Avuga ko kuri uyu wa 22 Nzeli yatashye nka saa mbiri bakajya ku meza bakayavaho bajya kuryama agatungurwa no kwisanga arumwa.

Avuga ko abagabo bahohoterwa ariko bakaba ntaho barega.

Ubwo twakoraga iyi nkuru Ugayurwe Joel yari yamaze kuvurwa arataha umugore we Mukasekuru Gratia akiri ku kigo nderabuzima cya Karangazi avuga ko yakubiswe n’umugabo.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Rulindo: Imiryango icyenda yasenyewe n’imvura

Ku gicamunsi cyo ku wa kabiri tariki 22 Nzeri 2020 imvura idasanzwe ivanze n’umuyaga yasenye imiryango icyenda yo mu murenge wa Ntarabana mu karere ka Rulindo. Iyi mvura kandi yangije bikomeye imyaka ihinze ku buso bwa hegitari zisaga eshanu. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ntarabana Shabani Jean Claude yabwiye KT Radio ko nta muntu wapfuye cyangwa se ngo akomerekere muri ibi biza. Kuri ubu imiryango ine ikaba icumbitse mu bikoni mu […]

todaySeptember 23, 2020 46

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%