Inama y’Abamaminisitiri yateranye kuri uyu wa 25 Nzeri 2020 iyobowe na Perezida wa Repuburika Paul Kagame yemeje ko imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zihuza Intara n’Umujyi wa Kigali zemerewe gukora.
Iyi nama kandi yemeje ko ingendo zikorwa hifashishijwe imodoka rusange zitwara abantu ziva n’izijya mu karere ka Rusizi zisubukuwe nyuma nyuma y’uko izo ngendo zari zorohejwe imberegusa muri Rusizi.
Indi myanzuro yavuguruwe mu nama y’Abaminsitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida wa repuburika harimo ko Nyuma y’igihe abanyonzi batwara amabantu ku magare badakora, inama y’abaminisitiri yanzuye ko abatwara amagare mu buryo bw’ubucuruzi bemerewe gukora mu duce bari basanzwe bakoreramo, ariko bubahiriza gahunda bahabwa n’inzego z’ubuzima.
Abatwara amagare ariko basabwe gukoresha ingofero zabugenewe (Casque) mu rwego rwo kurinda umutekano w’abagenzi na bo ubwabo ingaruka zaturuka ku mpanuka.
Mu zindi ngingo nshya, Inama y’Abaminsisitiri yemeje ko amashuri azafungura vuba ariko hakurikijwe ibyiciro byayo, gahunda y’uko azatangira ikazatangazwa na Minisiteri y’Ubuzima hakurikijwe isesengura rizakorwa.
Mu rwego rwo gukomeza koroshya ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID 19 kandi, inama y’abaminisitiri yongeye kuzamura isaha yo kuba abantu bageze mu ngo zabo igera saa yine za nijoro ivuye kuri saa tatu.
Amabwiriza mashya arahita atangira gushyirwa mu bikorwa ndetse n’atavuguruwe akomeze kubahirizwa mu gihe Abanyarwanda basabwa gukomeza ingamba zisanzwe zo kwirinda ikwirakwirwa ry’icyorezo cya COVID19, izi ngamba zashyizweho zikaba zizongera kuvugururwa nyuma y’iminsi 15 hashingiwe ku isesengura ry’inzego z’ubugenzuzi.
Ku wa kane tariki 24 Nzeri 2020 habaye umuhango wo kwita izina abana b'ingagi ku nshuro ya 16. Ni umuhango wabaye mu buryo bw'ikoranabuhanga, aho abana b'ingagi 24 bahawe amazina n'abantu batandukanye barimo abakozi ba za pariki, ndetse na bamwe mu bakinnyi b'ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza. Abana b'ingagi bahawe amazina, bagizwe n’abahungu 15 n’abakobwa 9, bavutse guhera muri Kanama 2019 kugeza Nyakanga 2020, bakaba baturuka mu miryango 12. […]
Post comments (0)