Inkuru Nyamukuru

Facebook na RBC batangije ubufatanye bugamije kuzamura itangwa ry’amaraso mu Rwanda

todaySeptember 30, 2020 29

Background
share close

Urubuga nkoranyambaga rwa Facebook hamwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Nzeri 2020, basinyanye amasezerano y’ubufatanye, agamije kuzamura itangwa ry’amaraso mu Rwanda.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryatanzwe na RBC, ivuga ko ubwo bufatanye bugamije gushishikariza abantu bari hagati y’imyaka 18 na 60 kwitabira gutanga amaraso.

Buri wese uri muri icyo kigero azajya akoresha Facebook yiyandikishe nk’umuntu utanga amaraso (Blood Donor), kugira ngo ajye abasha kubona ubutumwa buturutse mu bigo byakira amaraso buvuga ko hakenewe amaraso, ndetse ajye anabasha guhamagarira inshuti ze n’abandi banyamuryango kwitabira gutanga amaraso.

Ubu bufatanye buje mu gihe mu Rwanda hakenewe cyane amaraso yizewe. Icyorezo cya Covid-19 cyatumye amaraso agabanuka mu isi yose, bitewe n’ingamba zirimo kubura uko agera ku bayakeneye, ndetse n’ingamba yo gutuma abantu baguma mu ngo zabo.

Kuva Facebook yatangiza uburyo bwo kwiyandikisha ku bashaka gutanga amaraso ku bushake muri 2017, abantu barenga miliyoni 70 bamaze kwiyandikisha nk’abatanga amaraso kuri Facebook.

Ubu buryo ubu bukoreshwa mu bihugu bya Kenya, Afurika y’Epfo, Zimbabwe, Niger, USA, Brazil, Bangladesh, u Buhinde, Taiwan na Pakistan.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Urukiko rwo mu Bufaransa rwemeje ko Kabuga Felicien ashyikirizwa Urukiko Mpuzamahanga

Urukiko Rusesa imanza rwa Paris rwategetse ko Kabuga Félicien yohererezwa Urwego rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, (IRMCT) rukaba ari rwo rumuburanisha. Uyu mwanzuro watangajwe kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Nzeri 2020, nyuma y’uko Urukiko rw’i Paris mu Bufaransa rwari ruherutse kwemeza ko yohererezwa Urwego rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, (IRMCT) rukorera Arusha muri Tanzania, ariko Kabuga n’abamwunganira mu mategeko bahise bajurira bavuga ko akwiye kuburanira mu Bufaransa, kubera ubuzima bwe butameze […]

todaySeptember 30, 2020 17

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%