Inkuru Nyamukuru

Kayonza hatangijwe umushinga w’ikoranabuhanga mu mashuri

todayOctober 1, 2020 104

Background
share close

Umuyobozi w’umushinga w’ikoranabuhanga mu kigo cya Leta cyigisha gukora poroguramu za mudasobwa Rwanda Coding Academy Dr. Nigena Papyas avuga ko abanyeshuri bakwiye gutozwa kwiga ikoranabuhanga hakiri kare kuko ibintu byose ku isi bisigaye bigerwaho mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Yabitangaje kuri uyu wa 30 Nzeli ubwo mu karere ka Kayonza hatangizwaga umushinga wo guteza imbere ikoranabuhanga mu mashuri.

Ni umushinga uzamara imyaka 2 ukazakorerwa mu bigo by’amashuri yisumbuye 45 mu karere ka Kayonza ahazahugurwa abarimu bigisha ikoranabuhanga, Siyansi n’imibare mu kiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye ndetse aba barimu bakaba aribo bazashinga Club y’ikoranabuhanga (Coding Club) mu mashuri bigishamo. Muri rusange hakazahugurwa abarimu 135.

Mugihe cy’imyaka 2 umushinga uzamara, abana basaga 1300 bo mu mashuri yisumbuye mu karere ka Kayonza bazaba bamenye gukoresha poroguramu nshya ya mudasobwa yitwa “Scratch” binyuze muri Club y’ikoranabuhanga. Ni mugihe abanyeshuri bakabakaba ibihumbi 15 bazaba barize iby’iyi program binyuze mu masomo y’ikoranabuhanga, Siyansi n’imibare.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Huye – Bageze kure bitegura itangira ry’amashuri

Nyuma y’amezi arenga atandatu amashuri ahagaritswe kubera Coronavirus, kuri ubu hakaba hari gutegurwa uko abanyeshuri basubira ku ishuri, mu Karere ka Huye bageze kure babyitegura. Nk’uko bivugwa n’umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho myiza, Annonciata Kankesha, ngo bageze kure bubaka ibyumba by’amashuri 467 byagenewe kwigirwamo n’abo mu mashuri abanza n’ayisumbuye. Naho ku bijyanye n’abarimu, ngo bamaze gukora ibizamini none ubu bari gushyirwa mu myanya. Abayobozi b’ibigo by’amashuri na bo […]

todayOctober 1, 2020 27

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%