Inkuru Nyamukuru

Amazina y’abazaburanisha Kabuga yamenyekanye

todayOctober 2, 2020 23

Background
share close

Kuri uyu wa Gatanu tariki 02 Ukwakira 2020 nibwo Urukiko rw’Umuryango w’Abibumbye ruri i Arusha muri Tanzaniya rwashyizeho abacamanza batatu kugira ngo baburanishe urubanza rwa Kabuga Félicien ushinjwa uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Ni nyuma y’uko Urukiko Rusesa imanza rwa Paris mu Bufaransa rwategetse ko Kabuga Félicien yohererezwa Urwego rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (IRMCT) rukaba ari rwo rumuburanisha.

Umucamanza wo muri Scotland witwa Iain Bonomy azayobora urugereko afashijwe n’umucamanza wo muri Uruguay witwa Graciela Susana Gatti Santana n’umucamanza uzaturauka muri Uganda witwa Elizabeth Ibanda-Nahamya, nk’uko Urukiko rw’Umuryango w’Abibumbye rwabitangaje.

Nubwo Kabuga yoherejwe kuburanira i Arusha mu rukiko rwa IRMCT mu rukiko rwa Loni, umwunganizi we yifuzaga ko yaburanishirizwa i La Haye mu Buholandi, avuga ko batewe impunge n’ubuzima bwe; imyaka ye, ndetse n’icyorezo cya coronavirus.

Itegeko ryo mu Bufaransa ku kohereza imfungwa kuburanira mu kindi gihugu cy’amahanga rivuga ko Kabuga azaba yagejejwe i Arusha mu gihe cy’ukwezi.

Tariki 16 Gicurasi 2020, nibwo Kabuga ushinjwa gutera inkunga ikomeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, yafatiwe mu nkengero z’Umurwa Mukuru wa Paris mu Bufaransa.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Urukiko rutegetse ko Rusesabagina akomeza gufungwa by’agateganyo, nta kundi kujurira

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu tariki 02 Ukwakira 2020, Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwafashe umwanzuro wo gufunga Rusesabagina by'agateganyo. Urukiko rukaba rwamenyesheje Paul Rusesabagina ko hari impamvu ikomeye ituma akekwaho kurema umutwe w'iterabwoba, hamwe n'ubufatanyacyaha mu kwica, gutwikira no gusahura abaturage b'i Nyaruguru na Nyamagabe muri 2018-2019. Paul Rusesabagina uregwa gushinga umutwe wa FLN yaburanaga urubanza rw'ubujurire mu Rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ku ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo. Yajuririye urwo […]

todayOctober 2, 2020 39

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%