Inkuru Nyamukuru

Perezida w’Amerika Donald Trump n’umugore we banduye Covid-19

todayOctober 2, 2020 25

Background
share close

Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump yatangaje ko we n’umugore we Melania Trump, babasanzemo ubwandu bwa Covid-19.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter muri iki gitondo cyo ku wa gatanu, Perezida Trump yagize ati “Kuri uyu mugoroba Melania Trump nanjye twasanganywe Covid-19. Turahita twishyira mu kato dutangire urugendo rwo gukira. Ibi tuzabasha kubinyuramo turi hamwe.”

Ubwandu bwa Perezida Trump n’umufasha we butangajwe nyuma y’igihe gito umwe mu bajyanama be witwa Hope Hicks nawe bamusanzemo Covid-19.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Kayonza hatangijwe umushinga w’ikoranabuhanga mu mashuri

Umuyobozi w’umushinga w’ikoranabuhanga mu kigo cya Leta cyigisha gukora poroguramu za mudasobwa Rwanda Coding Academy Dr. Nigena Papyas avuga ko abanyeshuri bakwiye gutozwa kwiga ikoranabuhanga hakiri kare kuko ibintu byose ku isi bisigaye bigerwaho mu buryo bw’ikoranabuhanga. Yabitangaje kuri uyu wa 30 Nzeli ubwo mu karere ka Kayonza hatangizwaga umushinga wo guteza imbere ikoranabuhanga mu mashuri. Ni umushinga uzamara imyaka 2 ukazakorerwa mu bigo by’amashuri yisumbuye 45 mu karere ka […]

todayOctober 1, 2020 104

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%